AKA KANYA

Abantu 3 bapfuye mugihe bizihizaga umunsi mukuru wa Pasika

Abantu batatu bapfuye mugihe bari bari kwizihiza umunsi bamwe muba kristo bafata nkaho ari mukuru wa pasika .

‎‎Mu gihe isi yose yari yishimiye kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika wizihizwa n’abakirisitu mu gihugu cy’Ubudage ho byahindutse inkuru y’akababaro kadasanzwe. Ibyari ibyishimo by’imiryango n’abana byahindutse amarira n’agahinda mu kanya gato mu gikorwa cyari cyateguwe nk’imyidagaduro yoroshye ariko gikarangira gihitanye ubuzima bw’abantu batatu.

‎‎Ibi byabaye mu gikorwa cyo guhiga amagi ya Pasika kimenyerewe cyane mu bihugu by’i Burayi aho abana bashakisha amagi aba yahishwe mu busitani cyangwa mu bindi bice byateguwe neza. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu bagera kuri mirongo itanu barimo abana n’ababyeyi babo bose bari mu byishimo, bishimira uwo munsi w’ikiruhuko n’urukundo.‎‎

Mu buryo butunguranye, ibintu byahise bihinduka. Umuyaga ukomeye wahuye n’aho bari bari, uca intege igiti kinini cyari hafi aho kigwa gitunguranye mu bantu bari bateraniye aho. Mu kanya gato cyane Abantu batatu bahise bapfa barimo umubyeyi wari ukiri muto, uruhinja rwe rw’amezi icumi ndetse n’umukobwa w’imyaka 16 wari witabiriye icyo gikorwa.‎‎

Abari aho bagaragaje ko ibyo babonye byari biteye ubwoba kandi bibabaje cyane. Umwe mu babyitabiriye yavuze ko bitari ibintu byatekerezwaga kuko nta kimenyetso cyari cyagaragaje ko hari ikibazo kigiye kubaho. Mu magambo ye, yagize ati: “Twari turi kumwe n’imiryango yacu, abana bakina bishimye, none mu kanya gato ibintu byose bihinduka.

Ni ibintu bitazibagirana mu buzima bwacu.”‎‎Inzego z’ubuyobozi muri Ubudage zatangaje ko zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka n’ubwo byagaragaye ko umuyaga ukomeye ari wo wateye igiti kugwa. Icyakora hanatangiye kuganirwa ku buryo bwo kongera ingamba z’umutekano, cyane cyane mu minsi mikuru aho abantu benshi bahurira hamwe.‎‎

Ku rwego mpuzamahanga Abantu batandukanye ku isi bagaragaje ko bababajwe n’iyo mpanuka basaba ko ibikorwa nk’ibi byajya bitegurwa hashyizwe imbere umutekano kurusha ibindi byose. Hari abavuze ko Pasika ya 2026 izahora yibukwa nk’umunsi wahinduye imyumvire ku bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu mu gihe cy’imyidagaduro.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post