Minisitiri wa Israel yanze gushyigikira amasezerano ya Trump, avuga amagambo yateje urujijo

Ntucikwe!

Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu wa Israel, Itamar Ben-Gvir, yatangaje ko amasezerano yatangajwe na Donald Trump hagati ya Amerika na Iran atategeka Israel kuyakurikiza, ashimangira ko igihugu cye ari icyigenga kandi gifite ubusugire bwacyo. Impamvu aya magambo yateje urujijo nuko ushobora kwibaza uti: “mbese intambara ntirangiye rero niba aribi?”

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga X, Ben-Gvir yagize ati:

“Amasezerano ya Trump ntabwo atubohesha(aduhuma amaso). Israel ntabwo iyoborwa na Amerika, kandi turi igihugu cyigenga kandi gifite ubusugire bwacyo.”

Ben-Gvir yavuze ko inshingano za mbere za leta ya Israel ari ukurinda abaturage bayo, abasirikare bayo n’umutekano w’Abayahudi, aho ari hose.

- Kwamamaza -

Yanavuze ko Israel yagiye yishyura igiciro gikomeye igihe cyose yemeraga igitutu mpuzamahanga ku bibazo by’umutekano wayo. Yatanze urugero ku Masezerano ya Oslo, amasezerano yabayeho muri Lebanon mu 2006 ndetse n’ibihe bitandukanye byo guhagarika imirwano muri Gaza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Israel idakwiye kwemera amasezerano ayo ari yo yose adatanga umutekano usesuye ku gihugu cyayo.

Yagize ati:

“Ntabwo turi abafatanyabikorwa muri aya masezerano niba adatanga umutekano wacu, kandi nta buryo na bumwe atubohamo.”

Ben-Gvir yasabye ko umutwe wa Hezbollah useswa burundu kandi ko Israel itagomba kuva mu bice yafashe mu bikorwa bya gisirikare iherutse kugaba.

Yongeyeho ko igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa kuri Israel kivuye muri Lebanon, haba drone cyangwa missile, kigomba gusubizwa ako kanya n’ingabo za Israel.

Aya magambo agaragaza ko hari bamwe mu bayobozi bakomeye muri guverinoma ya Israel badashyigikiye gahunda yo guhagarika intambara yatangajwe na Trump na Iran, ibintu bishobora gutuma habaho impaka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu