AKA KANYA

“Uvuze ko ndi umukire ndamuhemba” – Joshua le Vayant ari gukina n’Abanyarwanda cyangwa barigucikwa?

Prophete Joshua le Vayant, umugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ariko umaze igihe atuye mu Rwanda, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibikorwa bye byo gutanga amafaranga.

Mu mashusho atandukanye yashyize hanze, uyu muprofete yumvikanye avuga amagambo akomeje gutera impaka, aho agira ati: “Ndi umwe mu bakire ba mbere ku isi, kandi usibye kuba umukire ndi na world limit, visa card, ATM machine…”  amagambo yatumye benshi bibaza ku kuri kwayo ndetse n’icyo agamije.

Yakomeje asaba abafite imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane abafite nibura abagera ku bihumbi 100 (100K), gukora video bavuga ko ari umukire, hanyuma akazabaha amafaranga.

Ibi byitabiriwe n’abatari bake, barimo bamwe mu bazwi cyane mu gukora ibikorerwa kuri internet (content creators) mu Rwanda nka Pattyno, Mitsutsu, DJ Bend, Ice Mobi n’abandi. Bamwe muri bo bagaragaje ko bakoze izo video kandi koko amafaranga bayabonye, ibintu byatumye benshi babyitaho kurushaho.

indi wasoma nonaha Utegereje iki ku mafaranga ya Prophete Joshua? Cyangwa ntiwabimenye – dore uko ari guha arenga 100K umuvuze wese.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari abandi bavuga ko nubwo bakoze izo video ndetse bujuje ibisabwa, batigeze bahabwa ayo mafaranga. Hari n’abavuga ko basubijwe ko batujuje ibisabwa, nubwo bo babyemeza ko babyujuje.

Ibi byatumye havuka impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba koko buri wese wujuje ibisabwa ahabwa amafaranga nk’uko bivugwa, cyangwa niba hari andi mabwiriza atagaragara agenderwaho.

Prophete Joshua akomeje kwerekana ko amafaranga ataribura iyo bigeze kuri we

Kugeza ubu, iki kibazo kiracyari mu rujijo ku bantu benshi, ariko biragaragara ko ibikorwa bya Prophete Joshua la Vayant bikomeje gukurura inyota, impaka ndetse n’ibitekerezo bitandukanye mu Banyarwanda.

wowe urabyumva ute? duhurire muri comment

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post