AKA KANYA

Uyu mugore  yavuze ku mbogamizi zo kubaho afite ubwanwa nkubw’abagabo

Uyu mugore  yavuze ku mbogamizi zo kubaho afite ubwanwa nkubw’abagabo

Umugore w’Umunyakenyakazi witwa Ann Njogu yatangaje ibibazo byinshi yagiye ahura na byo mu buzima bwe bitewe n’uko afite ubwanwa ku maso, ibintu bitamenyerewe ku bagore benshi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Kenya, Njogu yavuze ko imisatsi yo ku maso yatangiye ari mike cyane. Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kuyogosha akoresheje urwembe, ariko nyuma y’aho byatumye irushaho kwiyongera ndetse igakomera kurushaho.

Yavuze ko uko imisatsi yo ku maso ye yiyongereye, byatumye atangira kuvugwaho cyane n’abantu, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe mu bantu batangiye kumwibazaho, bibaza niba ari umugore cyangwa umugabo.

Njogu asobanura ko amagambo nk’ayo ashobora gutuma umuntu yigunga, akirinda kwiyereka abantu benshi kuko aba yumva atisanzuye mu bandi.

Nubwo bimeze bityo ariko, yavuze ko umuryango we wamubaye hafi kandi ukamushyigikira, ibintu byamufashije gukomeza kwiyakira no gukomeza ubuzima bwe nubwo hari abamunenga.

Yanatanze inama ku bagore bafite imisatsi mito ku maso, abasaba kwirinda kuyogosha bakoresheje urwembe kuko bishobora gutuma yiyongera cyangwa igakomera kurushaho.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko abagore bamwe bashobora kugira imisatsi myinshi ku maso bitewe n’imisemburo yo mu mubiri cyangwa indwara izwi nka hirsutism, ituma imisatsi ikura ku buryo budasanzwe ku bagore.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post