Amatike y’Igikombe cy’Isi 2026 ageze kuri miliyoni 16 Frw, asiga abafana benshi mu rujijo. Menya impamvu z’izamuka n’ingaruka ku bakunzi b’umupira.
Igikombe cy’Isi ni inzozi ku bakunzi b’umupira w’amaguru benshi ku Isi. Ni igikorwa gihuza imbaga kigatuma abantu baturuka imihanda yose bahurira hamwe bishimira umukino mwiza. Ariko uko Amataliki yacyo agenda yegereza aho iri rushanwa rizabera muri Amerika Canada na Mexique ibyari ibyishimo ku bafana benshi bitangiye guhinduka impungenge zikomeye.
Impamvu ni imwe ikomeye cyane. FIFA yashyize hanze ibiciro bishya by’amatike byarenze kure ibyo abantu bari biteze. Kureba umukino wa nyuma bishobora kugusaba $10,900 ni ukuvuga asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe. Ibi byatumye benshi bagwa mu kantu bibaza niba koko bazabona ayo mahirwe yo kureba iri rushanwa imbonankubone.
Mu by’ukuri si umukino wa nyuma gusa uhenze kuko n’andi matike asanzwe yazamutse cyane. Amatike yo mu cyiciro cya mbere ageze kuri $7,380 avuye kuri $5,575, naho ayo mu cyiciro cya kabiri ageze kuri $5,785 avuye kuri $4,185. Iyo ubigereranyije, ubona neza ko mu mezi make gusa habaye izamuka rikabakaba 38%. Ni izamuka ryihuse ku buryo ryatunguranye kandi rikababaza abafana benshi bari baratangiye kwizigamira.
Ibi byatumye abantu benshi batangira kugereranya n’ibyabaye mu gikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar. Icyo gihe, itike ihenze cyane ya VIP yaguraga $1,604, amafaranga atagereranywa n’ayo muri 2026. Iyo urebye neza usanga itike yo mu 2026 ihenze inshuro hafi zirindwi kurusha iya Qatar ibintu byerekana neza ko iri rushanwa rishobora kuba ari ryo rihenze kurusha ayandi yose yabayeho.
Abasesenguzi bavuga ko ibi biciro bidaturutse ku kintu kimwe gusa. Hari impamvu zitandukanye ziri inyuma yabyo. Icya mbere ni ubusabe bwinshi cyane. Igikombe cy’Isi ni cyo gikorwa cy’imikino gikurikirwa n’abantu benshi kurusha ibindi byose kandi buri wese aba ashaka kwibonera ayo mateka. Icya kabiri ni uko mu 2026 amakipe azaba yiyongereye akagera kuri 48 bivuze imikino myinshi n’ibikorwa byinshi bisaba amafaranga menshi mu myiteguro. Ikindi kandi, ibihugu byakiriye iri rushanwa bifite ubukungu buhambaye ibintu bigira ingaruka ku biciro by’ibintu byose birimo amatike.
Hari n’abavuga ko FIFA ishaka kongera inyungu zayo cyane ko iri rushanwa ari imwe mu nkomoko zayo zikomeye z’amafaranga. Nubwo ibyo bishobora kuba ari byo ntibihindura ukuri ko abafana benshi bari gusigara inyuma y’iki gikorwa cyari gisanzwe kibahuza n’abandi.
Ku ruhande rwa Afurika ho hari akanyamuneza gake. Bwa mbere, amakipe 10 azahagararira uyu mugabane ibintu biha amahirwe menshi ibihugu byinshi. Harimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagarutse muri iri rushanwa nyuma y’imyaka 52 akaba ari inkuru yashimishije benshi ku mugabane.

Ariko nubwo ayo makuru ari meza ikibazo cy’amatike kiracyahari. Umufana ushaka kujya kureba imikino azasabwa gutekereza ku bintu byinshi birenze itike gusa. Hari indege, aho kurara, ibiryo n’ibindi byose bijyana no kuba muri Amerika, Canada cyangwa Mexique. Iyo ubishyize hamwe usanga ari urugendo rukeneye ubushobozi buhambaye cyane.
Ibi bituma abantu bibaza niba Igikombe cy’Isi kikiri icy’abafana bose nk’uko byahoze. Mu bihe byashize byari igikorwa cyegeranya abantu bose batitaye ku bushobozi bwabo. Ubu ho hari impungenge ko gishobora kuba icy’abifite gusa, abandi bagasigara bagikurikirira kure kuri televiziyo.
Nubwo bimeze gutyo urukundo rw’umupira ntirushira. Abafana bazakomeza gushyigikira amakipe yabo aho bari hose kuko ibyishimo by’umupira w’amaguru birenze kure amafaranga. Ariko ikibazo kiracyariho :ese mu bihe biri imbere Igikombe cy’Isi kizakomeza kuba icy’abafana bose cyangwa kizagenda gihinduka icy’abashoboye gusa? Igisubizo cy’iki kibazo reka tugitege igihe n’icyo kuzagisubiza.

