Yibye imodoka mu gihe ari guhunga agongana n’undi mujura utwaye iyo yibye nawe. Irebere rwaserera hano

Ntucikwe!

Hari ibintu biba ugahita wibaza niba koko harigihe Imana ikorera mu bantu, aha turi Oregon muri America ni muri 2020, police muri aka gace yahuye n’ibintu bitari byarigeze bibaho ndetse hari bamwe baketse ko ari filime bari kureba ndetse abumvise iyo nkuru nyuma bagize ngo harimo ibikabyo ariko atariko biri kuko iyi nkuru ari impamo.

Byose byatangiye ubwo Police yahigaga imodoka yari yibwe ya Toyota Landcruiser ikaba icyo gihe yari itwawe n’umusore w’imyaka 27 witwa Randy Lee Cooper, uyu yabonye police iri kumwirukaho yanga guhagarara ahubwo yongera umuvuduko, ibi rero byatumye uyu atakaza ubugenzuzi ku modoka maze bituma akora impanuka ikomeye ndetse agongana nindi modoka yari itwawe n’umukobwa muto w’imyaka 25 witwa Kristin Nicole Begue.

Randy Lee Cooper na Kristin Nicole Begue

Police ikibona ibibaye yihutiye kumenya neza nyiriyo modoka bagonze itwawe n’umukobwa, ariko bakimara kureba neza ibyangombwa biyiranga batunguwe no gusanga iyo modoka nubundi nayo iri gushakishwa kuko hari hashize ibyumweru bitatu yibwe. Igikomeye kurushaho nuko uwo mukobwa we banasanze atwaye imodoka yafashe ibiyobyabwenge.

- Kwamamaza -

Aba bombi bahise batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha byinshi birimo ubujura, kugerageza gucika Police, gutwara ukarenza umuvuduko wemewe ndetse nibindi…, aba bombi ntawagize icyo aba mu mpanuka ariko icyatunguranye kurushaho n’ukuntu ibirego bibiri byakemukiye rimwe abajura bombi bagafatirwa hamwe kandi bataziranye.

Abantu bose bumvise iyo nkuru baguye mu kantu bibaza ukuntu ibintu bishobora guhurirana, bamwe bati ubutabera bw’imana burigaragaje.

Ibi rero nibigaragaza ko hari igihe umwanzuro mubi ufata hari igihe uhurirana n’ibyago kuri wowe maze bya byemezo bidakwiye wafashe bikakubera ibibazo utigeze utekereza.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu