Netanyahu yavuze ko Iran igomba guhagarikwa uko byagenda kose

Ntucikwe!

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yongeye kohereza ubutumwa bukomeye kuri Iran, ashimangira ko Israel itazigera yemera ko Iran ibona intwaro za nucléaire (kirimbuzi) cyangwa ikongera guteza ikibazo ku mutekano wayo.

Mu ijambo rye, Netanyahu yavuze ko urwego rw’ubutasi rwa Israel ruzwi nka Mossad ruzakomeza kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyo yise “ibitero n’ubushotoranyi bya Iran.”

Yagize ati:
“Ntituzemera ko ubutegetsi bwa Iran busubiza ibintu inyuma. Ntituzemera ko bubona intwaro za nucléaire. Ntituzemera ko buteza igihugu cyacu ikibazo cyo kubaho cyangwa kutabaho.”

- Kwamamaza -

Netanyahu yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Iran buzagera ku iherezo ryabwo, ndetse ko Israel izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Iran itazongera gutera ubwoba akarere ikoresheje intwaro za nucléaire cyangwa missiles ndende.

Aya magambo aje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Israel na Iran, ndetse n’ibiganiro biri kuba hagati ya Iran na Amerika ku bijyanye na gahunda ya nucléaire ya Tehran.

Mu myaka myinshi ishize, Israel yakomeje kuvuga ko Iran iramutse ibonye intwaro za nucléaire byaba ari ikibazo gikomeye ku mutekano wayo ndetse no ku mutekano w’akarere kose. Ku rundi ruhande, Iran yakomeje guhakana ko ishaka gukora izo ntwaro, ivuga ko gahunda yayo ya nucléaire igamije ibikorwa by’amahoro gusa.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo mashya ya Netanyahu agaragaza ko Israel ikomeje gufata Iran nk’ikibazo cya mbere cy’umutekano wayo, ibintu bishobora gukomeza kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu