Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel zatangije ibitero ku gihugu cya Iran. Amakuru avuga ko igitero cya mbere cyagabwe hafi y’ibiro by’Umuyobozi Mukuru w’Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Mu ijambo yavugiye muri White House, Perezida Donald Trump yasabye abaturage ba Iran kutava mu ngo zabo, avuga ko hanze hari ibyago kuko ibisasu bishobora kuraswa ahantu hatandukanye mu gihugu.
Trump yavuze ko Amerika iri mu gikorwa cyo guca intege no gusenya umutwe w’ingabo za Iran zizwi nka Revolutionary Guard, kandi ko nyuma yo kurangiza uwo mugambi, abaturage ba Iran bazahabwa amahirwe yo kwihitiramo icyerekezo cy’igihugu cyabo.Yongeyeho ko, ku bwe, Abanya-Iran bamaze imyaka myinshi basaba ubufasha bwa Amerika, kandi ko ubu ari bwo buryo abonamo bwo kubafasha kugenzura no kurengera umutungo w’igihugu cyabo.
Komeza gukurikirana The Newsjam kugira ngo umenye amakuru agezweho kandi yizewe.

