Bodø/Glimt ni imwe mu makipe akomeye yo muri Norvège, ikina mu cyiciro cya mbere cyaho kizwi nka Eliteserien. Mu myaka ishize, iyi kipe yigaragaje cyane muri shampiyona y’iwabo, itwara ibikombe ariko inigarurira abanyagihugu iniyubakira izina Kuruhando Mpuzamahanga ihereye ku mugababe w’i Burayi. Nubwo itari izwi nk’ibihangange byo mu bihugu bikomeye, Bodø/Glimt yagiye izamuka buhoro buhoro, yubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato gusa batanga ikizere .Ariko uyu mwaka bakoze ikintu cyatunguye benshi.
Mu gihe amakipe menshi ashora imari mu kugura abakinnyi b’ibyamamare, Bodø/Glimt yo yafashe icyemezo cyo gukoresha uwahoze ari umusirikare nk’umujyanama mu by’imitekerereze y’abakinnyi. Intego yari imwe:
kubigisha uko bahangana n’igitutu, uko bagumana umutuzo mu bihe bikomeye, no kubatoza kwizera ko bashobora gutsinda uwo ari we wese.Byabanje gufatwa nk’inkuru idasanzwe. Ariko uko imikino yagendaga iba, byatangiye kugaragara ko atari ugukabya.Muri UEFA Champions League, Bodø/Glimt yagaragaje urwego rwo hejuru.Yasezereye Atlético Madrid, itsinda Manchester City, ndetse inakuramo Inter Milan. Ayo makipe yose afite amateka akomeye n’ubunararibonye buhambaye, ariko Bodø/Glimt yo ntiyigeze igaragaza ubwoba.Abakinnyi bayo bagaragaraga nkabatuje Kandi bakorana ishyaka mumikinire Yabo. Igihe igitutu kirushaho kwiyongera, ni bwo barushagaho kwitwara neza.
Nubwo bwambere byafashwe nk’ibitumvikana ibi byakozwe niyi kipe byagaragaje ko hari ubwo imyitozo yo mu Kibuga Atari yo yonyine iba ikenewe ahubwo Biba akarusho niyo abakinnyi Bameze neza mumutwe ndetse no muburyo bw’imitemerereze nuko bafata ibintu muri rusange.
Ubu iyi Bodø/Glimt iritegura guhura na Sporting CP muri 1/8, kandi nibaramuka bakomeje, bashobora guhura na Arsenal FC muri 1/4.
Iyi nkuru ya Bodø/Glimt Yigishije benshi batabyumvaga neza ko rimwe na rimwe intsinzi ituruka ku mitekerereze byaba akarusho n’imyitozo Igakora Akayo. kurubu, iyi kipe yo muri Norvège irerekana ko iyo wizera koko, nta kidashoboka kuko ikomeje kwitwara neza kumugabane w’iburayi kandi mubyukuri mbere Ntawayiciraga nakarurutega.

