Mu mateka ya Afurika, hari amazina akomeye atibagirana, ariko izina rya Patrice Lumumba rifite umwihariko wihariye. Yari umuyobozi w’intangarugero wagaragaje isura nshya y’ubuyobozi bwa Afurika mu gihe cy’impinduka zikomeye, ariko ubuzima bwe burangira mu buryo bubabaje bwashenguye benshi.
Patrice Lumumba yavukiye muri Congo mu gihe igihugu cyari kikiri mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi. Yakuze abona akarengane n’ihohoterwa abaturage bakorerwaga bituma atangira kugira umutima wo kurwanira uburenganzira bw’abaturage be. Yagiye agaragaza ubushishozi n’ubuhanga mu mvugo, bimuhesha kwamamara mu ruhando rwa politiki.

Mu mwaka wa 1960 ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonaga ubwigenge Lumumba yagizwe Minisitiri w’Intebe wa mbere. Icyo gihe, yatanze ijambo rikomeye ryamaganye ubukoloni ku mugaragaro ashimangira ko Abanyafurika bagomba kwigenga by’ukuri atari mu izina gusa. Iryo jambo ryamugize icyitegererezo cy’impinduka ariko rinamushyira mu kaga.
Ubutegetsi bwe ntibwamaze igihe kirekire. Igihugu cyahise cyinjira mu mvururu za politiki n’intambara z’imbere mu gihugu zizwi nka Congo Crisis. Ibice bimwe by’igihugu byagerageje kwitandukanya cyane cyane intara ya Katanga yari ikungahaye ku mutungo kamere. Ibi byatumye igihugu kijya mu kavuyo gakomeye.
Mu rwego rwo gushaka ubufasha, Lumumba yagerageje kwegera Soviet Union, ibintu byateye impungenge ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi mu gihe cya Cold War. Ibi byatumye afatwa nk’ushobora guhungabanya inyungu z’ibihugu bikomeye, bityo bamwe batangira kumushakaho inzira yo kumukuraho.

Mu gihugu imbere, ntibyamugendekeye neza. Yaje guhirikwa ku butegetsi n’ingabo zari ziyobowe na Mobutu Sese Seko. Nyuma yo gufatwa, Lumumba yahuye n’iyicarubozo rikomeye mbere yo kwicwa mu mwaka wa 1961. Urupfu rwe rwabaye igikomere gikomeye, atari ku Banyekongo gusa ahubwo no ku Banyafurika muri rusange.
Nubwo hashize imyaka myinshi, urupfu rwa Lumumba rukomeje kubazwa ibibazo byinshi. Abashakashatsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko hari uruhare rw’ibihugu by’amahanga, cyane cyane Ububiligi, mu itegurwa ry’iyicwa rye. Ibi byatumye umuryango we ukomeza gusaba ubutabera no kugaragaza ukuri ku byabaye.

Uyu munsi, Patrice Lumumba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’ubwitange. Yabaye ishusho y’umuyobozi wifuzaga Afurika yigenga by’ukuri, ifite ijambo ryayo mu ruhando mpuzamahanga. N’ubwo ubuzima bwe bwaciwe bugufi, igitekerezo cye cyakomeje kubaho.

