Ubundi hari abantu udashobora kurenganya ngo birangire uko, mu 1991 umugabo witwa Isaac Wright Junior, yaciriwe urubanza ahitwa Jersey muri America ndetse biza kurangira akatiwe igifungo cya burundu. Uyu yakomeje kugaragaza ko arengana ndetse atanga n’ibimenyetso binyuranye ariko biba iby’ubusa arafungwa.
Mu gufungwa kwe ntabwo yicaye ubusa ahubwo yafashe umwanya we wose awuharira kwiga ndetse yiga amategeko ku rwego rwo hejuru. Ibi byatumye ahinduka umunyamategeko imbere muri gereza ndetse atangira no gufasha izindi mfungwa kwiga ku birego byazo ndetse akanaziburanira. Ntibyatinze ndetse nyuma amaze kugira ubunararibonye yahise yigira inama yo gukoresha bwa bumenyi maze akiburanira agashaka uko yasohoka muri gereza.

Mu 1997 ubwo yaramaze imyaka 6 muri gereza yagaruye urubanza rwe mu rukiko maze amakosa yose yakozwe mu rubanza rwe biza no kurangira agizwe umwere ararekurwa. Nyamara mu kurekurwa kwe abantu benshi bari baziko birangiye kuko bumvaga ko umuntu urekuwe yari yarakatiwe burundu ntakindi gisigaye. Gusa siko byagenze.
Uyu yahise afata ikirego cye aragicukumbura bikomeye ndetse uyu yahise yiyemeza kuba umunyamategeko wo kujya aburanira abandi, uyu yakurikiranye ikirego cye kugeza nubwo umucamanza wamutaiye byarangiye amufungishije amuziza ruswa. Uyu rero nubwo yafunzwe imyaka hafi 10 ntabwo yamubereye imfabusa ahubwo byatumye yiga amashuri rimwe na rimwe Atari kwiga arihanze.




