Raporo nshya ya World Happiness Report yongeye kuvugisha benshi ku Isi igaragaza uko ibihugu bihagaze mu byishimo by’abaturage. Iyi raporo itegurwa ku bufatanye na kaminuza ya Oxford n’umuryango wabibumbye (United Nations). ishingira ku mibereho rusange ubwisanzure n’imibanire.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC News, igihugu cya Finland cyongeye kuza ku mwanya wa mbere ku Isi nk’icyishimye kurusha ibindi kikaba kibigezeho inshuro ya cyenda zikurikirana ibintu bikomeje kwerekana imbaraga z’ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi.
Ariko inkuru ikomeye kurushaho yateye benshi gutungurwa ni uko Israel yaje ku mwanya wa 8 mu bihugu byishimye kurusha ibindi ku Isi. Ibi byabaye mu gihe iki gihugu gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ihindagurika rya politiki ibintu benshi batari biteze ko byajyana n’urwego rwo hejuru rw’ibyishimo ku baturage.

Abasesenguzi bavuga ko umwanya wa Israel ushobora gusobanurwa n’imibanire ikomeye hagati y’abaturage kumva bafite igihugu kibarengera ndetse n’uburyo bashyira imbere gufashanya mu bihe bikomeye. Ibi byerekana ko ibyishimo bidapimirwa gusa ku mahoro cyangwa ubukungu ahubwo ko hari n’uruhare runini rw’umuco n’ubufatanye.
Raporo igaragaza kandi ko mu bihugu byinshi, cyane cyane 85 muri 136 byakoreweho ubushakashatsi urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 ruri kwishima kurusha uko byari bimeze mu myaka 20 ishize ikimenyetso cy’iterambere mu mibereho y’abato.
Gusa si hose ibintu bimeze neza. Mu bihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe za America, Canada, Australia na New Zealand.
urubyiruko rugaragaza kugabanukirwa ku byishimo Abahanga babihuza n’ibibazo by’ubukungu igitutu cy’imibereho ndetse n’imihindagurikire y’ubuzima bwa buri munsi.

