AKA KANYA

ChatGPT irashinjwa: Umusore w’imyaka 18 yagabye igitero ku mashuri nyuma yo kurasa nyina

Sosiyete OpenAI, ikora ikoranabuhanga rya ChatGPT, iri mu nkubiri z’ikibazo gikomeye cy’amategeko nyuma y’iraswa rikomeye ryabereye mu gihugu cya Canada ryakomerekeyemo umukobwa witwa Maya Gebala.

Uyu mukobwa w’imyaka 12 yakomerekejwe bikomeye mu raswa ryabaye ku itariki ya 10 Gashyantare 2026 mu ishuri rya Tumbler Ridge Secondary School mu ntara ya British Columbia. Muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, abantu 8 bahasize ubuzima, barimo abanyeshuri batanu ndetse n’umufasha w’umwarimu.

Uwagabye igitero yari umusore w’imyaka 18 witwa Jesse Van Rootselaar. Amakuru avuga ko mbere yo kugera ku ishuri, yabanje kwica nyina n’umuvandimwe we muto mu rugo, mbere yo kujya ku ishuri aho yarashe abanyeshuri n’abakozi b’ishuri. Nyuma yaho, nawe yaje kwiyahura.

Muri icyo gitero, Maya Gebala yarashwe inshuro eshatu, harimo amasasu yamukomerekeje ku mutwe no ku ijosi, ibintu byamuteye ibikomere bikomeye mu bwonko bishobora kumugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.

Umwana w’umukobwa Maya Gebala w’imyaka 12 yakomerekejwe bikomeye mu raswa ryabaye ku ishuri.

Ikirego cyashyikirijwe OpenAI

Nyuma y’iki gikorwa cyateye akababaro, umubyeyi wa Maya, Cia Edmonds, yatanze ikirego mu rukiko ashinja OpenAI ko yaba yaragize uruhare rutaziguye mu kudakumira icyo gitero.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwa British Columbia, umuryango uvuga ko uwagabye igitero yari yaragiye aganira na ChatGPT kenshi ku bijyanye n’ikorwa ry’ihohoterwa n’iraswa, ndetse ko ibyo biganiro byari byaragaragaye ku bakozi ba OpenAI mbere y’uko igitero kiba.

Icyo kirego kivuga ko:

  • Abakozi bagera kuri 12 muri OpenAI babonye ibyo biganiro bagatekereza ko bishobora guteza ibyago bikomeye.
  • Hari abari basabye ko inzego z’umutekano zabimenyeshwa.
  • Ariko ubuyobozi bwa sosiyete bukaba bwarahisemo gufunga konti ya mbere gusa, ntibumenyeshe polisi.

Nyuma yaho, bivugwa ko uwo muntu yashoboye gufungura indi konti akomeza kuganira ku bikorwa by’ihohoterwa.

Icyo OpenAI ivuga kuri iki kibazo

Ku ruhande rwa OpenAI, sosiyete yavuze ko ibyabaye ari “akababaro gakomeye cyane”, kandi ko yiteguye gufatanya n’inzego za leta n’iz’umutekano mu gushaka uburyo bwo gukumira ibibazo nk’ibi mu gihe kizaza.

Umuyobozi mukuru wa OpenAI, Sam Altman, yanatangaje ko sosiyete igiye kongera ingamba z’umutekano muri sisitemu za AI, harimo:

  • Kunoza uburyo bwo kumenya ibiganiro bishobora guteza ibyago
  • Gufatanya n’inzobere mu mitekerereze n’inzego z’umutekano
  • Gushyiraho uburyo bwo gutanga amakuru ku gihe mu gihe habonetse ibyago bikomeye.

Ikibazo cyateje impaka ku ikoreshwa rya AI

Iki kibazo cyateje impaka nyinshi ku isi ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga rya AI n’uruhare amasosiyete arikora agomba kugira mu gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora kuba rumwe mu manza za mbere zikomeye zireba AI n’inshingano zayo mu mutekano rusange.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post