AKA KANYA

Ese no mu Rwanda bikwiye gukorwa? Icyemezo cy’Ubushinwa cyaciye ibintu, none abantu baribaza…

Bikunda gutangira buhoro gusa kureba gato ugakanda hano na hariya bitewe n’amatsiko gusa mbere y’uko umuntu abimenya amafaranga aba agiye. Si macye gusa ahubwo hari n’abatakaza amagana, cyangwa ibihumbi by’amafaranga yabo ku bintu bimara amasegonda make gusa kunyakiramashusho zabo (screen).

‎Tekereza noneho igihugu cyose gihagurutse kigafata icyemezo kigira kiti: birahagije.

Ibyo ni byo Ubushinwa bwongeye gukora. Mu cyemezo cyatunguye benshi ku isi, Ubushinwa bwafunze burundu urubuga rwa OnlyFans, burushyira ku rutonde rw’imbuga zibujijwe gukoreshwa muri iki gihugu. Uru rubuga ruzwi cyane ku isi kubera uburyo abantu bishyura amafaranga, kugira ngo babone ibirimo byihariye, aho akesnhi usanga ari icuruzwa ry’amashusho y’urukozasoni, hamwe usanga umuntu runaka umwishyura kukwezi ukajya nawe akugezaho amashusho y’ubwambure bwe nibindi bijyana nibyo. Iyi yabaye isoko rikomeye ry’amafaranga ku bayikoresha ariko inaba inzira yo kuyasesagura ku kubayishyura ngo bihere amaso.

Aha ni ho inkuru nyamukuru itangirira…

Ubushinwa buzwiho kugira amategeko akomeye cyane agenga internet cyane cyane ku bijyanye n’ibirimo iby’urukozasoni. Politiki yabwo ya “zero tolerance” si nshya ariko buri gihe bufashe icyemezo nk’iki buba bwohereje ubutumwa bukomeye kurushaho. Leta ivuga ko izi mbuga zishobora kwangiza imyitwarire y’abantu, guteza imbere ingeso mbi, no gutuma abantu bakoresha nabi amafaranga yabo. Ni yo mpamvu aho kubyemera buhoro buhoro, bahitamo kubihagarika burundu.

Kuki abantu benshi, cyane cyane abagabo bakoresha amafaranga menshi bakoreye abavunnye ku bintu bitagira inyungu irambye?

OnlyFans ntiyazanye iyi myitwarire gusa ahubwo yayihaye n’uburyo ishyirwa mu bikorwa. Yahinduye irari n’ibyiyumvo by’abantu ubucuruzi. Icyahoze ari ibintu byo mu bwihisho cyangwa by’igihe gito ubu byahindutse ibintu bifite gahunda, byoroshye kugeraho, kandi byinjiza amafaranga menshi. Kwiyandikisha (subscription) bikorwa buri kwezi, gutanga uduhimbazamusyi byiyongera, kandi hari n’ibirimo byihariye bituma umuntu yumva hari isano afitanye narwo idasanzwe nubwo atari ukuri.

Onlyfans yabaye isoko rikomeye ry’amafaranga ku bayikoresha ariko inaba inzira yo kuyasesagura ku kubayishyura ngo bihere amaso.

Ku bantu bamwe ni imyidagaduro isanzwe. Ariko ku bandi bihinduka akamenyero gahoraho kagira ingaruka ku mafaranga yabo ndetse no ku mitekerereze yabo.

‎Icyemezo cy’Ubushinwa nubwo hari abacyemera n’abacyamagana cyashyize ukuri ku mugaragaro. Cyatumye abantu batangira kwibaza ku myitwarire bakoraga batabitekerejeho cyane. Amasegonda make y’ibyishimo, akanya gato ko kwibagirwa ibibazo hanyuma gusa amafaranga yo aba yagiye. Uko biba kenshi bigenda byiyongera bigahinduka ikibazo gikomeye.

‎Birumvikana ko atari bose bishimiye iki cyemezo. Hari abavuga ko gufunga imbuga nk’izi ari ukwambura abantu uburenganzira bwo kwihitiramo. Bavuga ko buri muntu akwiye guhitamo uko akoresha amafaranga ye n’ibyo areba.

‎Ariko hari n’ababibona ukundi. Bo bavuga ko ari uburyo bwo kurinda sosiyete, cyane cyane urubyiruko ruba rworoshye kuyobywa n’ibi bintu byo kuri internet. Kuri bo si uguhatira abantu ahubwo ngo ni ugushyiraho imipaka ikwiriye nkuko babyitangarije.

‎Ikindi gituma iki cyemezo gitera gutekereza cyane ni uko kitareba Ubushinwa gusa ahubwo kigaragaza n’uko isi yose imeze. Mu gihe Ubushinwa bwo bwafashe icyemezo gikomeye ibindi bihugu byinshi byo biracyarebera abantu babo bareba, bakoresha ndetse banatakaza amafaranga bucece.

Ariko ikibazo ni kimwe ku isi yose…

Abantu benshi bahura n’ibi bintu buri munsi, bakagira ibyifuzo bimwe, bagafata ibyemezo bimwe. Itandukaniro riri mu buryo ibihugu bibifata.

Dusoza twavuga ko kuba onlyfans yafunzwe si urubuga rwafunzwe gusa ahubwo ni inkuru ivuga ku buzima bwa none aho ikoranabuhanga, amarangamutima, n’amafaranga bihurira. Ni inkuru igaragaza neza muburyo byoroshye ko umuntu agwa mu ngeso atatekerejeho mu gihe ibintu byose biri hafi kandi byoroshye kugeraho.
‎Icyemezo cy’Ubushinwa gishobora kutemerwa na bose ariko gifite icyo gisigira abantu bose gutekerezaho.

Ese wowe ubyumva ute? Ese no mu Rwanda cyangwa mu Burundi byakorwa? Tanga igitekerezo cyawe hasi



sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post