AKA KANYA

Kenya: Umugabo akurikiranyweho gushuka urubyiruko ngo rujye kurwana mu ntambara ya Ukraine

Umugabo wo muri Kenya yashyikirijwe urukiko ashinjwa gushuka urubyiruko abizeza akazi keza muri Russia, ariko bakisanga boherejwe ku rugamba rw’intambara ya Russia na Ukraine.

Nk’uko byatangajwe na Al Jazeera, uwo mugabo witwa Festus Arasa Omwamba ashinjwa kuba yarashishikarije urubyiruko ruri hagati y’imyaka 22 na 25 kujya muri Russia abizeza imirimo yinjiza amafaranga menshi. Icyakora, bagezeyo basanze bagomba kwinjira mu gisirikare cya Russia no koherezwa ku rugamba muri Ukraine.

Ubushinjacyaha bwa Kenya buvuga ko iki ari icyaha gikomeye cyo gushuka no gukoresha abantu mu nyungu zitari izabo. Hari amakuru avuga ko bamwe muri abo bajyanywe ku rugamba bagarutse bafite ibikomere, mu gihe abandi bivugwa ko bakiri mu ntambara.

Omwamba yashyikirijwe urukiko i Nairobi, aho yahakanye ibyaha aregwa. Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Ku ruhande rwa Russia, ambasade yayo muri Kenya ivuga ko nta gahato kaba karakoreshejwe, kandi ko abagiye mu gisirikare baba babikoze ku bushake bwabo.

Iyi nkuru yakuruye impaka muri Kenya, aho bamwe batangiye gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bantu bose baba baragize uruhare mu kohereza urubyiruko ku rugamba mu mahanga.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post