Hari ijambo rimaze igihe rimenyerewe mu Rwanda ndetse ryaje no kujya mu itegeko rivuga ko umwana wese uvukiye mu rugo abarwa ku mugabo nyirurwo rugo kabone niyo atariwe nyir’umwana nyakuri.
Muri Panama ibi siko bimeze, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yashyizeho itegeko numero 510 rigena ibihano ku bagore babeshya abagabo babo “paternity fraud” ubu byamaze guhindurwa icyaha. Abadepite 42 bose batoye iryo tegeko ntawifashe ntanuwaryamaganye.
Iri tegeko rivuga ko umugore wese ubeshyera umugabo mu buryo bw’ubushukanyi, ubw’imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bugamije kwemeza umugabo ko babyaranye kandi mu by’ukuri uwo mwana Atari uwuwo mugabo, uwo mugore azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko nanone kitarengeje imyaka itanu ndetse hiyongereyeho n’amande.
Icyakora icyo gihano gishobora kwiyongera kikagera ku myaka irindwi mu gihe uwo mugore yabeshyeye umugabo mu gihe kinini kirenze nk’imyaka itanu ndetse uwo mugore akaba yarabyungukiramo, sibyo gusa kuko kugerekwaho abana barenze umwe nabyo byatuma igihano kizamuka kurushaho.
Mu rubanza nk’uru bizajya biba ihame ko habanza gukorwa ikizami cyo gusuzuma amasano DNA Test ndetse mu gihe umugabo atsinze urubanza ibyo yatakaje byose azajya abisubizwa na se w’umwana nyakuri mu gihe bizajya bigaragara ko nawe yari abiziranyeho nuwo mugore. Iri tegeko kandi rifite ingingo zirengera umwana wagezweho niki kibazo ndetse ntabwo ribangamira uburenganzira bw’umwana uko busanzwe.
Bamwe bashimira cyane iryo tegeko ariko nanone imiryango irengera abagore ikaryamagana cyane ivuga ko ibi bizatuma abana bagerwaho n’ingaruka mbi ziryo tegeko.





Nari ngize ngo ryatowe mu Rwanda none ni muri Panama gusa no mu Rwanda bagire bige ku mushinga wiryo tegeko