AKA KANYA

Muri Senegal: Guverinoma ishaka gukuba kabiri ibihano ku byaha bifitanye isano n’abaryamana bahuje ibitsina

Minisitiri w’intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, ari gushishikariza ishyirwaho ry’itegeko rishya rigamije gukaza ibihano ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina.

Amakuru dukesha , avuga ko iri tegeko rishya ryitezweho gukuba kabiri igihano cy’igifungo, kikava ku myaka itanu kigera ku myaka icumi ku muntu wahamwe n’icyo cyaha. Uretse igifungo, hanateganywa amande ashobora kugera kuri miliyoni nyinshi z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu (CFA).

Nk’uko Reuters yabitangaje, Sonko yavuze ko intego y’iri tegeko ari “gukomeza kubahiriza indangagaciro z’igihugu,” anenga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishyigikira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.

Guverinoma ishaka gukuba kabiri ibihano ku byaha bifitanye isano n’abaryamana bahuje ibitsina

Iri tegeko ryamaze gushyikirizwa inama y’abaminisitiri, rikazatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya mu minsi iri imbere. Niryemezwa, rizahindura amategeko asanzweho, aho ibihano byari bisanzwe biri munsi y’ibiteganywa ubu.

Ku rundi ruhande, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa wagaragaje impungenge, uvuga ko gukaza ibihano bishobora kongera ihohoterwa n’itotezwa rikorerwa bamwe mu baturage, ndetse bikaba byashyira mu kaga uburenganzira bwabo.

Iyi ngingo yakomeje guteza impaka muri Senegal no mu mahanga, aho bamwe bayishyigikiye bavuga ko irengera umuco w’igihugu, mu gihe abandi bayinenga bavuga ko inyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri wa Senegal, Ousmane Sonko, ari gushishikariza

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post