Inyandiko zatanzwe mu rukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko hafi umwana 1 kuri 5 ufite hagati y’imyaka 13 na 15 ukoresha urubuga rwa Instagram yigeze kubona amafoto cyangwa amashusho y’ubwambure n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina atabishaka.
Aya makuru yaturutse mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Meta, gifite Instagram, mu mwaka wa 2021. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byashyizwe ahagaragara mu rwego rw’imanza nyinshi icyo kigo kirimo, ziregwamo ko imbuga zacyo zangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko.
Umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, yemeje ko ayo makuru aturuka mu bushakashatsi bwabajijwe abakoresha bato ubwabo, aho basobanuye ibyababayeho. Yavuze kandi ko amakuru atangwa n’ababajijwe ashobora kugira aho agarukira kuko aba ashingiye ku byo umuntu yibuka cyangwa uko abyumva.
Iyo raporo inagaragaza ko 8% by’abana bari muri iyo myaka bavuze ko babonye ku rubuga umuntu wigaragaza yikomeretsa cyangwa uvuga ko ashaka kwikomeretsa. Byongeye kandi, igice kinini cy’ibirimo iby’imibonano mpuzabitsina byagaragajwe ko byoherezwaga mu butumwa bwihariye (private messages), bikagorana kugenzura kubera amategeko arengera ubuzima bwite bw’abakoresha instagram.
Meta ivuga ko iri gushyira imbaraga mu kurushaho kurinda abana, harimo gukaza ingamba zo gukumira ibirimo by’ubwambure kuri konti z’abana, keretse ibifite intego y’uburezi cyangwa ubuvuzi.
Iyi ngingo ikomeje guteza impaka ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu kurinda umutekano n’imitekerereze myiza by’urubyiruko, cyane cyane abakiri bato bakoresha izo mbuga buri munsi.
WOWE ubyumva ute? Tanga igitekerezo cyawe.

