AKA KANYA

Uwari minisitiri yakatiwe igihano cy’urupfu kubera kurya ruswa

Iyo bavuze ruswa mu bihugu byinshi bya afrika baba bumva ari ibintu bisanzwe, nyamara siko biri mu bihugu byose kuko hari naho ruswa ikujyana muri gereza ubuzima bwawe bwose ndetse hari naho bigera ukicwa.

Mu bushinwa uwari minisitiri w’ubuhinzi Tang Rejian yakatiwe igihano cy’urupfu biturutse ku guahamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa. 

Bivugwa ko Tang yakiriye ruswa irimo amafaranga ndetse n’imitungo ihagaze agaciro ka miliyoni 268 z’ama yuan aya akaba akabakaba miliyari 50 z’amafaranga yu Rwanda, ni ruswa bivugwa ko yakiriye hagati ya 2007 na 2014. Gusa urukiko rwabaye rusubitse iki gihano cye mu gihe cy’imyaka 2 bitewe nuko yemeye icyaha ndetse agasaba imbabazi, uyu kandi ngo ntiyigeze agora urukiko, ibi bivuze ko muriyi myaka ibiri aramutse akoze ikindi cyaha cyamujyana mu rukikoiki gihano cy’urupfu kizahita gishyirwa mu bikorwa.

uwari minisitiri w’ubuhinzi Tang Rejian, mu Bushinwa

Naramuka kandi nta kindi cyaha afatiwemo ashobora kuzababarirwa cyangwa akagabanyirizwa igihano. Ishyaka riri ku butegetsi mu bushinwa CCP ryabanje kwirukana uyu munyamuryango waryo mu Ugushyingo 2024 ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza, sibyo gusa yahise anirukanwa mu mwanya w’akazi ubu abereye aho.

Perezida w’ubushinwa kuva muri 2020 yatangiye igikorwa cyo gukatira urwo gupfa umuntu wese uri mu nzego za leta ugaragaweho n’ibyaha nk’ibi, ibi ngo bigamije ko abakora mu nzego za police, abashinjacyaha, abacamanza ndetse nabandi bakozi mu nzego zo hejuru za leta bagomba gukorera igihugu mu bwitange, mu mucyo ndetse no mu kuri, nta numwe unyuze ku ruhande.

Uyu yari guverineri w’intara ya Gansu nyuma aza kugirwa ministiri w’ubuhinzi ari naho yavuye ajywanwa mu bucamanza, gusa iyi ruswa avugwaho akaba yarayiriye ataragera muriyi myanya 

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post