AKA KANYA

Yiyise cristiano Ronaldo aryamana n’abagabo barenga 40,Menya ukuri ku by’uyu musore muto wabaye inkuru!

Inkuru yavugaga ko umuntu yigize Cristiano Ronaldo akabeshya abantu benshi yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ese ni ukuri cyangwa ni ibihuha?


‎Inkuru Yatunguranye Yaciye Ibintu ku Mbuga Nkoranyambaga

‎Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inkuru idasanzwe ivuga ko umusore umwe yiyitiriye Cristiano Ronaldo, akabasha kubeshya abantu benshi ko ari we kandi koko benshi baguye muri uwo mutego.Iyi nkuru ivuga ko uwo musore yashoboye gushuka abantu barenga 40 kugera kuri 48, bakemera guhura  na we  harimo nabo yageze kurwego rwo kuryamana nabo batekereza ko bahuye n’icyamamare kizwi ku isi yose.Ibi byahise bitera impaka nyinshi, bamwe babyemera abandi babifata nk’ibidashoboka.

‎Uko Byakwirakwijwe n’amayeri yakoreshejwe ‎dushingiye ku byanditswe ‎byakwirakwijwe byavugaga ko uwo muntu Yiyise Cristiano Ronaldo akoresheje imyirondoro y’impimbano akaba Yaravuganaga n’abo yashukaga akoresheje internet yihariye (VPN) bitewe naho abo Yabaga ari gutubirira babaga baherereye.Nyuma y’ibi Yabatumiraga guhura na we imbona nkubone Akabikora agamije kugirana na bo umubano wihariye ujyanye n’imibonano Mpuzabitsina.Iyi nkuru yakwirakwijwe cyane kubera uburyo itangaje kandi iteye kwibaza byinshi.

‎Nubwo bimeze bitya ariko Ikibazo gikomeye gisigaye kuri aya makuru ni uko kugeza ubu nta bimenyetso bihari bihamya neza aya makuru.Nubwo iyi nkuru yakunzwe cyane  ikibazo gikomeye gihari ni uko kugeza nanubu :

‎1. Nta zina ry’uwo musore ryigeze ritangazwa
‎2.Nta raporo ya polisi cyangwa iperereza ryemewe ryigeze ritangazwa
‎3.Nta kinyamakuru gikomeye cyigeze kibyemeza

‎Mu by’ukuri,uko biri kose inkuru nk’iyi iyo iba ari impamo iba yarahise igaragara mu bitangazamakuru bikomeye ku isi.Gusa kugeza ubu, nta gihamya ifatika iraboneka dukurikije amakuru ahari hirya no hino icyo avuga kuri iyi ngingo.Ni ukubera iki Abantu Bemeye iyi nkuru vuba vuba nubwo ntabihamya bifatika byari byakabonetse?

‎Cristiano izina riremereye ryabaye ikimenya bose ku isi yose

‎Cristiano Ronaldo ni icyamamare ku isi yose, ku buryo inkuru imuvugwaho ihita ikurura abantu benshi bamwe z’ikabatangaza abandi bagashimishwa nazo.iyi Inkuru irimo ibintu bitangaje, bituma abantu bayisangiza abandi batabanje kuyisuzuma.Imbaraga z’Imbuga Nkoranyambaga Iyo inkuru itangiye gukwirakwira, ihita ikomeza kugenda ikwirakwira vuba nubwo yaba idafite ukuri.

Yihariye imitima y’abatari bake

‎Kwiyitirira abandi n’ibintu bikunda kubaho cyane ariko si uko buri gihe abantu bagwa mumutego nk’uyu wo kwizera baringa mbene aka kageni.Hari abantu Biyitirira ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga bakoresha amafoto n’amazina atari ayabo bagashuka abantu, cyane cyane mu bijyanye n’amafaranga .Ariko akenshi ibi bikorwa biba bigamije uburiganya bw’amafaranga si ibintu nk’ibi byavuzwe muri iyi nkuru.

‎Si ubwa mbere Cristiano Ronaldo agarutswaho mu nkuru zidafite gihamya.

‎Kubera ubwamamare bwe, akenshi izina rye rikoreshwa mu nkuru z’ibihuha zigamije gukurura abantu.Gusa Ukuri guhari ni uko nta gihamya cyemeza iyi nkuru,nta muntu uzwi uvugwaho kubikora ndetse nta n’ikinyamakuru cyizewe cyabyemeje.Ibi byerekana ko ishobora kuba ari Ibihuha byahimbwe cyangwa Inkuru yahinduwe igakabirizwa

‎Twasoza tuvuga ko kwihutira kwemera ibintu Ibyose tubonye ku mbuga nkoranyambaga atari byiza .iyi nkuru itwibutsa ko amakuru yose dukura ku mbuga nkoranyambaga ataba ari ukuri.‎mbere yo kwemera cyangwa gusangiza abandi inkuru Banza wibaze niba hari ibimenyetso bifatika,urebe niba byemejwe n’ibinyamakuru byizewe Kuko rimwe na rimwe ikinyoma gikwira isi yose mbere y’uko ukuri kugera aho kiri.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post