Thursday, October 29, 2026

Zimbabwe: Uwahoze ari umugore wa Visi Perezida yarekuwe nyuma y’imyaka irindwi afunzwe.

Ntucikwe n'Iyi:

Marry Mubaiwa, uwahoze ari umugore wa Visi Perezida wa Zimbabwe, yarekuwe nyuma y’imyaka irindwi yari amaze afunzwe, mu gihe yaburanaga ku cyaha cyo kugerageza kwica uwo bahoze barushinganye.

Mubaiwa yaregwaga icyo cyaha kuva mu 2019, nyuma y’uko uwari umugabo we, Jenerali Constantino Chiwenga, amushinje kugerageza kumubuza kubona ubuvuzi yari akeneye muri Afurika y’Epfo. Yaregwaga ko yagerageje kumwicira mu bitaro i Pretoria. Nyuma yaho, Chiwenga yagiye mu Bushinwa, aho yamaze amezi ane avurwa.

Ikinyamakuru The Herald cya Leta ya Zimbabwe kivuga ko umucamanza yategetse ko arekurwa. Yavuze ko urwo rubanza rwamugizeho ingaruka mbi ku buzima bwe bwo mu mutwe, ku myitwarire ye no ku bijyanye n’ubutunzi bwe. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha busabye ko urubanza rwimurirwa ukwezi kumwe kugira ngo bubanze kuvugana n’abatangabuhamya.

Mubaiwa yari amaze igihe afunzwe mu gihe ategereje urubanza, kandi yari yarangiwe kurekurwa by’agateganyo.

Umwunganizi we yavuze ko icyo cyemezo ari intsinzi yatinze cyane, avuga ko uburenganzira bw’umukiriya we bwari bwarahonyowe n’itinda ry’urubanza. Avugira hanze y’urukiko mu murwa mukuru Harare ku wa Kabiri, yongeyeho ko nubwo ubushinjacyaha bwasaba ko urubanza rwongera kuburanishwa, bazabyitwaramo icyo gihe.

Urubuga rw’amakuru rwa New Zimbabwe ruvuga ko Mubaiwa yashimiye irekurwa rye, avuga ko ubutabera bwashyizwe mu bikorwa, ashimira n’umwunganizi we.

Mu 2017, Chiwenga yagize uruhare rukomeye mu guhirika Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe icyo gihe.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru