Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahou, avuga ko igihugu kiri gutegura igitero kiremereye kuri Iran mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bwakwinagira bukanga gutanga Uranium bubitse kuri America mu mahoro.
America ivuga ko yifuza kuvana Uranium itunganyije neza ingana n’ibiro bisaga 400, iri muri Iran kuko ngo ariyo iki gihugu giteganya gukoresha ibisasu bya kirimbuzi. America nayo yari yavuze ko mu gihe Iran yakwanga kuyitanga ku neza, bazakoresha imbaraga za gisirikare ariko bikaba ari ingingo nanubu bataramenya uko izashyirwa mu bikorwa.
Israel ihora ivuga ko kuba Iran yatunga ibisasu bya kirimbuzi byaba ari inkuru mbi cyane kuko byaba bibangamiye umutekano wa Israel mu buryo bw’ako kanya, hashize imyaka myinshi ibi bihugu birwanya Iran ngo itagera kuribyo bisasu kugeza nubwo bahisemo kuyishozaho intambara byose ari ukubera gushaka kuyibuza gukora mwene ibi bisasu.
Intwaro za kirimbuzi zivugisha ibihugu byose ku isi yaba ababifite n’abatabifite kuko nta ruhande na rumwe ruba rwifuza ko undi yazitunga.
Ni mugihe kandi ibihugu byose bibona mwene iyi ntwaro nk’ikintu gikomeye kurusha uko ari intwaro ahubwo ari ubwirinzi bukomeye ku gihugu.

Mu minsi ishize perezida wa Korea Kim Jong Un, yavuze ko yizeye ko Iran izigira isomo rikomeye mu bitero byayigabweho na America ndetse na Israel, yemeza ko ubu nta gihugu na kimwe cyakwiyemeza gutera Koreya ayoboye bitewe nuko ari igihugu kirinzwe nizi ntwaro zitinywa na bose.

