Perezida w’Ubueusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibihano by’ubukungu byafatiwe igihugu cye bitageze ku ntego zabyo, ahubwo ko byanagize ingaruka ku bihugu byabishyizeho.
Mu ijambo rye, Putin yavuze ko nyuma y’intambara yo muri Ukraine, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiye Uburusiya ibihano bikomeye ndetse bikanafatira umutungo warwo ufite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari.
Yagize ati:
“Ibihano bigirira nabi ababishyiraho. Bafatiriye miliyari 300 z’amadolari z’umutungo wacu, ariko ubu ibigega byacu by’amafaranga byamaze kugera kuri miliyari 500 z’amadolari.”
Putin yavuze ko nubwo Uburusiya bwahuye n’ibihano byinshi kurusha ibindi bihugu mu mateka ya vuba, ubukungu bwabwo bwakomeje kwihagararaho ndetse bukaba bwarashoboye kongera umutungo wabwo.
Aya magambo aje mu gihe Uburusiya bukomeje gushaka ubufatanye bushya n’ibihugu birimo Ubushinwa, Ubuhinde ndetse n’ibindi bihugu byo muri BRICS, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibihano by’ubukungu byafashwe na Amerika n’ibihugu by’u Burayi.
Ku rundi ruhande, ibihugu byafatiye Uburusiya ibihano bikomeje kuvuga ko byagize uruhare mu kugabanya ubushobozi bw’Uburusiya mu nzego zimwe na zimwe, cyane cyane izishingiye ku ikoranabuhanga n’ishoramari mpuzamahanga.
Amagambo ya Putin yongeye guteza impaka ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe bavuga ko Uburusiya bwashoboye guhangana n’igitutu cy’ubukungu, mu gihe abandi bavuga ko ingaruka nyazo z’ibihano zikigaragara mu nzego zitandukanye z’ubukungu bwabwo.




