Trump yatangaje ko Iran imaze gutsindwa burundu

Ntucikwe!

Donald Trump yongeye kohereza ubutumwa bukakaye kuri Iran, avuga ko igisirikare cyayo cyamaze gutsindwa ndetse ko igihugu cyakererewe mu biganiro by’amahoro.


Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko igice kinini cy’ingabo za Iran, zirimo izirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi, “zitakibaho” kandi ko igihugu cyamaze gutsindwa burundu.


Yagize ati:
“Igisirikare cya Iran ni akajagari gakomeye. Igice kinini cyacyo, nk’ingabo zirwanira mu mazi n’izirwanira mu kirere, ntikikibaho. Iran ni amagambo menshi ariko ibikorwa bike. Umunyagitugu w’Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati yamaze kugwa!”

- Kwamamaza -
Ubutumwa bwa Trump avuga ku kugwa kwa Iran


Trump yanakomeje avuga ko Iran yatakaje amahirwe yo kugirana amasezerano meza na Amerika kubera gutinda mu biganiro, ndetse ayiburira ko igiye “kwishyura igiciro” cy’iyo myitwarire.


Aya magambo aje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Amerika na Iran, nyuma y’imirwano n’ibitero byaherutse kuba hagati y’impande zombi.
Trump yavuze ko Iran yari ifite amahirwe yo kugera ku masezerano yari kuyifasha, ariko ko ubuyobozi bwayo bwatinze gufata icyemezo. Yongeyeho ko ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku gihugu mu gihe kiri imbere.


Ku rundi ruhande, abayobozi ba Iran bakomeje guhakana ibirego bya Trump, bavuga ko igihugu cyabo kigifite ubushobozi bwo kwirwanaho no kurinda inyungu zacyo.


Aya magambo ya Trump yongeye gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe ikibazo cya Iran gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano ku isi.

Ese wowe aya magambo ya Trump uyaha icyizere kingana iki kukibazo cya Iran?

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu