AKA KANYA

Yibye Bank ngo afungwe ahunge umugore we, None urukiko rwanzuye kumufungira murugo

Baca umugani ngo urugo rubi rurutwa na gereza, uyu musaza nawe yagaragaje ko koko uyu mugani ari ukuri.

Turi muri 2016 aho umusaza wari ufite imyaka 70 icyo gihe witwa Laurence Ripple yafashe umwanzuro ukakaye ahitamo kujya kwiba bank ariko ataruko yari akeneye kwiba, ahubwo akaba yari akeneye byibuze kujyanwa muri gereza. Uyu umunsi umwe yarabyutse yerekeza muri bank mu mujyi wa Kansas ahita ahereza umukozi muriyo bank urupapuro rwanditseho ngo ‘’mfite imbunda mpa amafaranga aka kanya’’

Uyu mukozi wa bank yahise agira ubwoba ndetse bidatinze ahita amuha amafaranga akabakaba ibihumbi 3000 by’amadolari. Gusa uwo mukozi wa bank ndetse n’abandi bantu bari aho bahise batungurwa nuko aho kugira ngo uwo mugabo ahunge nk’umuntu warumaze kwiba banki, yasohotse gato yicara aho abakiliya bategerereza hanze ku ntebe za bank maze arituriza.

Uyu yaricaye nta kibazo afite ahubwo ategereza ko abapolisi bahagera ngo bamufate bajye kumufunga. Abapolisi bakimara kuhagera wa mugabo yubuye amaso arabareba maze arababwira ati: “erega nijye muntu muri gushaka” abapolisi nabo batunguwe nuko uwo mugabo atahunze, maze bamubaza impamvu, ari nabwo yababwiraga ukuri batari biteze.

Umugabo yababwiye ko yatonganye cyane n’umugore we bikamurenga ndetse akumva adashaka gukomeza kuguma mu nzu imwe nawe agahitamo gufata uwo mwanzuro.

Yagize ati: “Natonganye n’umugore wange cyane rubura gica, ndetse n’urupapuro nahereje umukozi wa banki rukamutera ubwoba narwanditse umugore wange areba ndetse mpita mubwira ko ari byiza kwibera muri gereza kuruta kugumana nawe.”

Laurence Ripple, umugabo wibye Bank ngo afungwe ahunge umugore we

Uyu mugabo yumvaga ibyo yakoze bihagije ngo ahite ajyanwa muri gereza akajya kurangiza igihano cye afite amahoro muri gereza ariko ntibyamuhiriye kuko umucamanza yahise afata umwanzuro atigeze yishimira na rimwe.

Umucamanza yaragize ati: “Bwana Laurence Ripple, nta narimwe wigeze ukurikiranwaho ikindi cyaha mu nkiko, ndetse n’imbunda wakangishije umukozi wa banki ntayari ihari, niyo mpamvu ubucamanza bwanzuye ko gufungwa muri gereza byaba ari igihano gikakaye kuri wowe”

Yakomeje agira ati: “Ahubwo urukiko rugukatiye amezi atandatu yo gufungirwa murugo biturutse ku kuba nta cyaha gikabije wakoze”

Umugabo yahise agwa mu kantu yibuka ukuntu byose yabikoze agamije guhunga umugore we, none akaba ategetswe noneho kugumana nawe amezi atandatu atemerewe gusohoka mu rugo.

Ari nkawe bibayeho wabyifatamo ute? Ese uramutse uri umugore w’uyu mugabo wamukorera iki?

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post