AKA KANYA

Ubutegetsi bwa Israel bwaba bugereranywa n’ubwa Hitler mu bihugu by’uburayi?

Aho isi igana hari guhinduka umunsi kuwundi, ibihugu by’uburayi bimaze imyaka myinshi bihengamiye ku ruhande rwa America ndetse na Israel. Ariko kugeza ubu ibi bihugu by’uburayi biri guhindura uruhande umunsi kuwundi.

Umudepite wo muri Polonye witwa Konrad Berkowicz yashinje israel gukora jenoside mu burasirazuba bwo hagati ndetse ibendera rya Israel arigereranya n’iry’abanazi ba Hitler bakoreshaga mu bihe by’intambara ya Kabiri y’isi. Uyu kandi yakomeje avuga ko nubwo buri mwaka bibuka jenoside yitwa ko yabakorewe mu ntambara ya Kabiri y’isi, kuri uyu munsi nta tandukaniro ryabo ndetse na Hitler wayikoze.

Yagize ati: “Israel ubu iri gukora jenoside mu maso y’isi yose, twese turi kurebera ubu bwicanyi bukabije” uyu mugabo aya magambo yayavugiye mu nteko ishingamategeko yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Israel bumeze neza neza nkubw’abanazi ba Hitler bwari buzwi cyane ku kazina ka Reich, uyu kandi amaze kuvuga aya magambo yahise afata idarapo rya Israel ahari inyenyeri yitwa iya Dawidi yayisimbuje umusaraba warangaga Hitler n’ishyaka rye izwi nka “Croix gammee”

Uyu mudepite kandi yakomeje ashinja Israel gukoresha ibisasu bitemewe n’amategeko mpuzamahanga mu bihugu irwana nabyo, uyu avuga ko yakoresheje ibisasu fosifore y’umweru (white phosphorous/phosphore blanc) avuga ko ibi bisasu ari bibi cyane kuko biheza umwuka, ndetse uwo bidahejeje umwuka bikamutera ibisebe bidakira. Amakuru avuga ko Israel yakoresheje ibi bisasu muri Libani ndetse ikabitera mu baturage rwa gati batagize aho bahuriye n’intambara, kandi ku rwego rw’isi ntibyemewe gukoreshwa mu ntambara.

Israel yamaganiye kure aya magambo ndetse ibinyujije muri ambasaderi wabo muri Polonye yavuze ko ibi ataribyo ndetse ko nta jenoside bari gukora. Israel ivuga ko mwene aya magambo apfobya jenoside yakorewe abayahudi ndetse ko leta ya Polonye igomba gusobanura ibyo umudepite wabo yavugiye mu nteko ishinga amategeko ku karubanda.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post