AKA KANYA

Ubutaliyani bwahagaritse amasezerano yose y’igisirikare bwari bufitanye na Israel

Ikindi gihugu cy’uburayi kitandukanyije na Israel, ministiri w’intebe w’Ubutaliyani Georgia Meloni avuga ko igihugu cye kitazavugurura amasezerano y’imikoranire mubya gisirikare cyari gifitanye na Israel.

Uyu yavuze ko ubundi aya masezerano avugururwa buri myaka itanu ariko kuriyi nshuro ngo iyo barebye uko ibintu bimeze, ntabwo bazongera gusinya amasezerano mashya. Gusa nta bisobanuro yigeze Atanga birenze aho. Hashize igihe kinini ubutaliyani bubanye neza na Israel ariko muriyi minsi ibintu ntibyifashe neza na gato.

Mu cyumweru gishize iki gihugu cyahamagaje ambasaderi wa Israel ngo asobanure ibigendanye nukuntu ingabo zicyo gihugu zarashe ku modoka ya gisirikare yari itwaye abasirikare b’abataliyani bari mu butumwa bw’amahoro muri Liban, uko kurasa ngo kwangije imodoka cyane ariko kubw’amahirwe nta muntu numwe wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi kibazo.

Kuwa mbere w’iki cyumweru Israel nayo yahamagaje ambasaderi w’ubutaliyani ngo asobanure ibyatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubutaliyani byuko Israel iri gukora ibyaha by’intambara muri Liban birimo kwibasira abasivili babarasaho.

Ubusanzwe imibare igaragaza ko ubutaliyani ari igihugu cya gatatu kigemurira intwaro Israel nyuma ya Amerika n’ubudage. Ibihugu by’uburayi byinshi bimaze guhagarika imikoranire na Israel, ndetse no kuyiha intwaro nyuma yo gutera Gaza ndetse ikahakora amahano benshi bise jenoside. Kugeza ubu bivugwa ko kuva kuwa 07 Ukwakira 2023 Israel imaze kwica itarobanuye abantu barenga ibihumbi 70, gusa abo nababashije kubarurwa.

Hari hashize igihe abaturage b’ubutaliyani basaba leta yabo kwitandukanya na israel kubw’amahano ikora ndetse harinaho bagiye mu muhanda bagakora imyigaragambyo  none birangiye leta isubije ibyifuzo byabo.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post