AKA KANYA

Utegereje iki ku mafaranga ya Prophete Joshua? Cyangwa ntiwabimenye – dore uko ari guha arenga 100K umuvuze wese.”

Hari ibintu ubona bikaguterakwibaza kabiri. Mbese ni bimwe ubona, ukumva ari ukuri  ariko nanone bikaba bisa n’ibidasanzwe ku buryo bigusiga mu rujijo. Uyu munsi, izina rimwe ni ryo riri ku minwa ya benshi ku mbuga nkoranyambaga ari ryo Prophet Joshua.‎‎

Mu minsi itanu ishize, amashusho ye yakwirakwiye hose, agaragaza atanga amafaranga nk’uyikuraho, akayaha abantu mu buryo bwihuse kandi butunguranye. Abayabona bose bagira ikibazo kimwe: ese ibi ni ukuri cyangwa ni ikinamico?‎‎

Byatangiye nk’ibintu bisanzwe, ariko mu kanya gato bihinduka inkuru ikomeye. Uyu mugabo uvuga ko ari umukozi w’Imana yatangiye kugaragara atanga amafaranga ku bantu batandukanye, cyane cyane abamuvuze ibigwi cyangwa bamushimagije ku mbuga nkoranyambaga.

Igitangaje kurushaho ni uko n’uwamuhimbira ibigwi kabone n’iyo yaba ari ibinyoma ashobora guhabwa amafaranga.‎‎Bivugwa ko mu masegonda make cyane, ushobora kubona amafaranga arenga ibihumbi 100 by’amanyarwanda, igihe gusa wafashe video umuvuga neza. Ibi byatumye benshi batangira kugerageza amahirwe yabo, bamwe bavuga iby’ukuri, abandi bagahimba icyo bahuriyeho bose icy’ingenzi kikaba amafaranga.‎‎

Prophet Joshua ubwe avuga ko yateguye amafaranga arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda yo guha abantu bazamwamamaza muri ubu buryo. Ibi byahise bituma benshi batangara, bibaza aho ayo mafaranga ava n’icyo agamije.‎‎Mu by’ukuri, hari abamaze kugaragaza ko bayabonye.

Prophet joshua Ukomeje kwiyita ATM Machine bitewe nuko akomeje gutanga akayabo.

Mu bagaragaje ibyishimo byabo harimo umunyarwenya Pattyno wamamaye cyane kuri YouTube, ndetse na Mitsutsu. Hari kandi n’abandi ba content creators nka Icemobi na Kazungu Kabosss nabo bagaragaje ko ayo mafaranga bayabonye aba bakaba bakorera by’umwihariko kuri Instagram.‎‎

Ibi byatumye bamwe batangira kubifata nk’amahirwe mashya, cyane cyane ku bahanzi bakizamuka n’abakora content, kuko kubona amafaranga mu buryo bwihuse nk’ubu si ibintu bisanzwe.‎‎Ariko si bose babyemera.‎‎Hari igice kinini cy’abantu kigifite amakenga.

Bibaza niba koko ayo mafaranga atangwa agera ku bantu bose bivugwa, cyangwa niba hari igice cy’inkuru kitagaragara. Abandi bo bakavuga bati: “Ese nanjye nagerageza amahirwe nkamuvuga ibigwi kabone n’iyo naba mbihimba ko nubundi yampa amafaranga?”‎‎Impaka ni nyinshi, ibisubizo bikaba bikiri bike.‎‎Ibi byose kandi birimo kuba nyuma y’igihe kitari kirekire Rwanda Investigation Bureau(RIB) itaye muri yombi Prophet Joshua, akekwaho ibyaha birimo gutesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda no kudasobanura neza inkomoko y’umutungo we.

Tariki ya 17 na 18 ni bwo we n’abandi bane bafashwe bakurikiranwaho ibi byaha.‎‎Nyuma yo kurekurwa, yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bikorwa bye byo kujugunya amafaranga mu ruhame, avuga ko byateje umutekano muke kandi bidakwiye mu muco nyarwanda. Yijeje ko bitazongera kubaho.‎‎Nyuma yo gusaba imbabazi agafungurwa uyu mugabo yakomeje ubuzima busanzwe .

Ubu ari gutanga amafaranga umunsi ku wundi, ibintu bikomeje gutuma abantu barushaho kumukurikira.‎‎None ikibazo gikomeye gisigaye ni kimwe: ese aya mafaranga aratangwa koko, cyangwa ni nkinzozi z’umushonji?‎‎Hari abamaze kuyabona bakavuga ko ari ukuri. Hari n’abandi bakiri mu gushidikanya.

Ariko ikigaragara ni uko abantu benshi batangiye kugerageza amahirwe yabo.‎‎Kuko rimwe na rimwe, hagati y’ukuri n’ibisa nko kutumvikana aha ni ho amahirwe ashobora kwihisha.‎‎Wowe se, wagerageza?

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post