Yavuye mu ishuri ku myaka 13 yiyigisha gutwara indege ubundi atangira kuziba… Irebere inkuru itangaje

Ntucikwe!

Abantu benshi bemeza ko ishuri ari urufunguzo rw’ubuzima bw’ahazaza ariko burya siko benshi babibona kuko hari n’ababona ko ishuri ntakindi ribafasha uretse kubakerereza mu buzima bwabo.

Ibi akenshi biba ku bantu bumva ko bagomba kubona amafaranga ku kibi n’icyiza atitaye inzira yabonekamo yaba mbi cyangwa nziza. Uyu tugiye kuvugaho yitwa “Colton Harris Moore” benshi bamuzi nka “Colt” yavutse mu 1991, uyu musore icyo gihe yamaze imyaka ibiri yararwaje Police umutwe.

Uyu bivugwa ko yaje kuba umujura ruharwa akajya yiba imitungo inyuranye irimo imodoka, ubwato butoya ndetse hari naho yigeze kwiba indege. Igitangaje kurusha ibindi nukuntu uyu wari ukiri umusoro muto yiyigishije gutwara indege ntawundi ubigizemo uruhare, ibi ngo yabikoze yifashishije ibitabo ama cassettes, ndetse n’imikino yo kuri mudasobwa.

- Kwamamaza -
“Colton Harris Moore” benshi bamuzi nka “Colt” yavutse mu 1991, uyu musore icyo gihe yamaze imyaka ibiri yararwaje Police umutwe.

Ubu bumenyi yitoje ubundi bwigirwa mu ishuri yabukoresheje mu kwitabara ndetse no kwibeshaho nubwo byaje kumuviramo guhigwa cyane na Police. Byanagezaho uyu yiba indege ndetse abasha kuyigurutsa umwanya munini cyane iri mu kirere. Police yamuhize igihe kinini cyane yaramubuze akenshi bakajya babona ahantu yakandagiye gusa ariko ntibabone ikindi kintu cyatuma bamufata, iyi niyo mpamvu yiswe “Barefoot Bandit” bisobanuye ngo ni igisambo kigendesha ibirenge.

Ubujura bwe bwaje guhagarara muri 2010 ubwo yafatirwaga mu birwa bya Bahamas aha naho akaba yarageze ahunze yifashishije ubwato buto yari yibye. Abakabya inkuru bavugaga ko yibye indege zigera kuri 80 ariko byari ikinyoma kuko ninkeya yibye nubwo zitavugwa umubare wazo. Yatawe muri yombi muri 2010 ndetse agezwa muri gereza akatirwa imyaka irindwi muri 2011. Gusa muri 2016 yaje kurekurwa ku Mbabazi ndetse no kwitwara neza muri gereza.

Kuva icyo gihe yarihishe cyane ndetse yirinda kujya ku mbuga za Internet izarizo zose, ubu yicururiza ibijyanye n’inzu ndetse n’ibibanza akaba afite imyaka 35.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu