Amasezerano hagati ya Iran na Amerika yambitse ubusa iki gihugu abantu bari basanzwe batinya.

Ntucikwe!

Abasesenguzi mu bya politiki nanubu ntibarekera aho kuvuga nyuma yaho Iran na America bigereye ku masezerano azasinywa kuri uyu wa gatanu mu busuwisi nta gihindutse. Ariko nubwo biri uku abasesenguzi ku isi hose yaba guhera muri Amerika kuzenguruka isi yose babona aya masezerano nk’intsinzi ikomeye kuri Iran ndetse bagahamya ko Iran yerekanye ko ingufu za amerika benshi basanzwe batinya hari aho zigarukira.

Jeremy Bowen umunyamakuru ufite ubunararibonye kuri BBC ndetse akaba ubu akorera I Beirut muri Liban ni umusesenguzi ukomeye mu bya politiki. Yavuze ko Intambara ya Iran yerekanye ko mu gihe cyose Amerika yahura n’igihugu kibashije kwihangana ndetse gifite ibikoresho byagorana ko Amerika ishobora gutsinda intambara, sibyo gusa kuko nubwo iyi ntambara isa niri kugana ku musozo benshi bagakeka ko ari Iran ibihombeyemo ibintu bishobora kuba ari ikinyuranyo cy’ibyo benshi babona.

Mbere y’iyi ntambara ibihugu byinshi byo mu barabu byizeraga ko ntakintu gishobora kubikoraho America ihari, ndetse byashoye amamiliyari menshi y’amadorali kuri America nayo ibasezeranya kubarinda buri kantu kose kazabatera, ariko siko byagenze kuko Iran yararitse imijyi yibi bihugu ndetse ingendo hafi ya zose zirahagarara, ubucuruzi buragwa cyane ndetse na bwa burinzi bwa America ntacyo bwigeze bugeraho.

- Kwamamaza -

Kugeza ubu ibi bihugu byatakaje iki cyizere kuri Amerika ndetse bimwe byatangiye uburyo bwo kwiyubakira igisirikare cyabyo kidashingiye kuri Amerika. ibindi ubu biri gutekereza uko byakwibanira neza na Iran cyane ko ari nayo baturanye kurusha America kuburyo mu gihe kizaza icyaba cyose Iran itazongera kubareba nk’umwanzi.

Israel na Amerika bakoze ikosa rikomeye ryo gutera Iran ariko babanje kuyisuzugura ntabwo babashije kubanza kwiga neza ubushobozi bwayo.

Ku rundi ruhande ubushinwa bwaricaye buratuza bwitegereza neza Amerika iri gutwika intwaro nyinshi kandi zikomeye ndetse bigoranye gusimbuza mu gihe cya vuba, ibi ngo byatumye ubushinwa bubona neza aho imbaraga za Amerika zigarukira.

Iyi ntambara kandi yagaragaje ko yaba Israel na Amerika bakoze ikosa rikomeye ryo gutera Iran ariko babanje kuyisuzugura ntabwo babashije kubanza kwiga neza ubushobozi bwayo, ntabwo bakekaga ko igihugu nka Iran kimaze imyaka irenga 40 mu bihano bikakaye cyashoboraga kugaba ibitero mu bihugu umunani icyarimwe.

Bowen yakomeje avuga ko Intambara itangira kuwa 28 Gashyantare 2026, Donald Trump na Benjamin Netanyahu bose basohoye amashusho avuga ko batangije intambara kuri Iran, banavuze ko itazamara igihe kandi bemeza ko izasiga ubutegetsi bwa cy’islam muri Iran buhindutse, ibyo nta byabaye kuko nubwo bishe umukuru wa Iran Ali Khamenei yahise asimburwa n’umuhungu we ndetse Amerika isigarana ikibazo cyuko we afunze umutwe kurusha se wari wamaze gupfa.

Sibyo gusa kuko abayobozi bose bapfuye biganjemo abari bakuze bahise basimburwa n’abandi ariko bakiri bato vuba na bwangu, icyo gihe intambara yahise ikomera kurushaho ndetse imera nk’itangiye bushya mu gihe bakekaga ko igiye kurangira.

Kugeza amakuru ataremezwa avuga ko America yemeye kwishyura Iran miliyari 300 z’amadolari yo gusana ibyangiritse ndetse ubu nta kidasanzwe Iran yemeye gukora kuko ibyo yasinye byose ni ibyari bisanzwe mu masezerano bari bafitanye Amerika.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu