Mu gihe benshi bari bakiri kuvuga ku mukino mwiza Michael Olise yagaragayemo mu ntsinzi y’u Bufaransa mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi , hari ikindi kintu cyahise gikurura amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru kurusha n’assist yatanze.
Olise yasibye hafi amafoto yose yari kuri konti ye ya Instagram, asigaraho gusa amafoto mashya yashyizeho nyuma y’umukino wahuje u Bufaransa na Sénégal. Icyo cyemezo cyahise gituma benshi batangira kwibaza niba hari ikintu gikomeye kiri gutegurwa inyuma y’amarido.
Mu mupira w’amaguru wa none, iyo umukinnyi atangiye gusiba amafoto y’ikipe akinira ku mbuga nkoranyambaga, akenshi abafana bahita batekereza ku igurwa n’igurishwa. Ni na ko byagenze kuri Olise, cyane cyane mu gihe amakuru akomeje kuvuga ko Real Madrid yamaze kumushyira mu bakinnyi yifuza cyane muri iyi mpeshyi.
Amakuru ava mu bitangazamakuru bitandukanye by’i Burayi avuga ko Real Madrid iri gutegura amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 220 z’Ama-Euro kugira ngo ibone uyu mukinnyi ukomeje kwigaragaza nk’umwe mu bafite impano idasanzwe ku mugabane w’u Burayi.

Mbappé Na We Ari Muri Uyu Mugambi?
Ikindi cyatumye iyi nkuru irushaho kuvugisha benshi ni amakuru avuga ko Kylian Mbappé ubwe ari kugira uruhare rukomeye mu kugerageza kumvisha Olise kwerekeza i Santiago Bernabéu.
Bivugwa ko uyu rutahizamu wa Real Madrid amaze igihe amuganiriza amwereka umushinga wa Los Blancos ndetse amwumvisha ko Madrid ari yo ntambwe ikurikira ikwiye mu rugendo rwe rwa ruhago.
Ubuyobozi bwa Real Madrid nabwo ngo bubona Olise nk’umwe mu bakinnyi bashobora kongera ubukana n’ubuhanga mu busatirizi bw’iyi kipe, cyane cyane nyuma y’uko yongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga mu gikombe cy’isi.
Kugeza ubu nta masezerano ararangira cyangwa ngo habe hari itangazo ryemewe n’impande zombi. Ariko iyo uhuje amakuru y’inyungu ya Real Madrid, uruhare rwa Mbappé ndetse no kuba Olise yasibye hafi ibintu byose byamwerekanaga mu buzima bwe bwa mbere kuri Instagram, biroroshye kumva impamvu ibihuha bikomeje gufata intera.
Ese Michael Olise ari gutegura impinduka zikomeye mu buzima bwe bwa ruhago, cyangwa ni ibintu bisanzwe abafana bari gushyiramo amarangamutima menshi? Igisubizo gishobora kutamara igihe kinini.




