Putin yavuze ku rupfu rwe n’ejo hazaza he muri politiki y’Uburusiya

Ntucikwe!

Perezida w’Russia, Vladimir Putin, yatangaje amagambo yateje impaka ubwo yavugaga ku buzima bwe ndetse n’ejo hazaza he muri politiki y’Uburusiya.

Mu ijambo rye, Putin yavuze ko nta muntu uzi ibizaba ejo, kuko ubuzima bwa buri wese buri mu maboko y’Imana.

Yagize ati:

“Imana yonyine ni yo izi niba njye, wowe cyangwa abandi bose bateraniye hano tuzaba tugifite ubuzima kugeza ejo.”

- Kwamamaza -

Putin yanabajijwe ku bijyanye no kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora Uburusiya kugeza mu mwaka wa 2036, ariko asubiza ko hakiri kare cyane kugira ngo ibyo bitangire kuganirwaho.

Yagize ati:

“Nshobora kongera gutorerwa kuyobora igihugu kugeza mu 2036, ariko ni kare cyane kugira ngo tuvuge kuri ibyo. Mu by’ukuri sinari no kubitekerezaho ubu.”

Aya magambo aje mu gihe Putin akomeje kuba umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi ku isi. Nyuma y’impinduka zakozwe mu itegekonshinga ry’Uburusiya, yemerewe kongera kwiyamamariza indi manda, ibintu bishobora gutuma akomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2036.

Nubwo yavuze ko atari gutekereza ku matora ari kure, amagambo ye yakomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye, cyane cyane mu gihe Uburusiya bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo intambara muri Ukraine, ibihano mpuzamahanga ndetse n’ibibazo by’ubukungu.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu