Kera mu Rwanda umukobwa hari igihe yatwaraga inda bikamumerera nabi cyane, bamubaza uwayimuteye akavuga ko atabizi. Ibyo rero byatumaga basigara bamubaza niba yarayirenze cyangwa yarayitwariye mu muyaga. Gusa ubu noneho ntibikiri urwenya hagaragaye umukobwa wemeza ko yatwaye inda ataryamanye n’umugabo numwe ahubwo ngo yayitwariye mu muyaga.
mu kwezi kwa kabiri kwa 2021 hadutse inkuru yatumye abantu benshi basa n’abamenetse umutwe nyuma yuko umukobwa witwa Siti Zainah wo muri Indonesia, yatangaje ko yatwariye inda mu ishuheri nawe atazi aho yaturutse.
Uyu mukobwa icyo gihe yanditse ko umunsi umwe ubwo yari aryamye ari kuruhuka nyuma ya saa sita avuye gusenga, yagiye kumva yumva ikintu kimwinjiyemo ariko ntiyamenya icyaricyo. Bidatinze mu minota nka 15 inda ye ngo yatangiye kubyimba ndetse bidatinze, mu minsi micye byarangiye agiye kubyara ndetse yibaruka umwana umeze neza, upima ibiro 2.9 w’umukobwa.
Iyi nkuru yabaye kimomo ahantu hose cyane cyane ku social media, ibi byatumye n’inzego za leta muricyo gihugu zihaguruka zijya gukurikirana iyo nkuru yari yuzuyemo amayobera y’imbaraga zidasanzwe. Icyo kandi inzego z’ubuzima zabijemo nazo kugira ngo zikore ubushakashatsi bwimbitse ngo barebe koko niba ibyo bintu bishoboka. Abahanga bamwe bavuga ko ibintu bidasanzwe ndetse birimo amayobera menshi aho umukobwa ashobora gutwita ariko we ntamenyeko atwite kugeza agiye kubyara.

Bivugwa ko uyu mugore ajya gutwara iyi nda y’amayobera hari hashize amezi ane atandukanye n’umugabo we ndetse bikaba bigaragaza neza ko ntahantu yari yahuriye n’umugabo.
Gusa muriki gihugu bitewe n’amategeko ndetse n’umuco wabo hari impungenge zuko umuntu ashobora guhimba inkuru nkiyi kugira ngo yikure mu bibazo bishobora kumugwira, ibi nukubera ko kiziririzwa gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka cyangwa utagira umugabo, ubigiriyemo ibyago ukabitwariramo inda mu gihe waba uri umukobwa cyangwa umupfakazi bishobora kugukurikirana ubuzima bwawe bwose. Ibi rero abantu bakaba baratekerejeko nuyu mugore yaba yarasambanye ndetse agatwara inda ariko mu kwikura mu kibazo agahitamo kwegeka inda ku muyaga.




