Mu gihe benshi bakomeje kwibaza icyatumye urukundo rwa Harmonize na Frida Kajala rugaruka rukarushaho gukomera, uyu muhanzi yongeye gutangaza amagambo akora ku mutima agaragaza uruhare rukomeye umukunzi we afite mu buzima bwe no mu muziki we.
Mu kiganiro yagiranye na Rick Media, Harmonize yavuze ko Kajala atari umukunzi we gusa, ahubwo ko ari umwe mu bantu bamufashije guhindura byinshi mu mibereho ye.
Ubwo yabazwaga niba hari igihe yandika cyangwa akaririmba indirimbo z’urukundo atekereza Kajala, ntiyazuyaje kubyemeza.
Yagize ati:
“Indirimbo nyinshi z’urukundo ni we mba ndirimbira. Ndamwubaha cyane.”
Uyu muhanzi yavuze ko Kajala yazanye impinduka zikomeye mu buzima bwe, cyane cyane mu myitwarire no gufata ibyemezo.
Nk’uko yabisobanuye, urukundo rwabo rwatumye arushaho kwitwararika aho ajya n’uburyo abaho, kuko ahora yifuza kutagira ikintu cyatuma amutenguha.

“Yazanye discipline mu buzima bwanjye. Ubu nirinda kuba ahantu ntasobanura. Hari igihe nibaza nti: ‘Kajala aramutse ampamagaye nonaha, namubwira ko ndi he?’”
Harmonize yavuze ko ayo mahoro yo mu mutwe n’umutekano yumva mu rukundo rwabo ari bimwe mu bimufasha no mu kazi ke ka muzika.
Yemeza ko iyo afite umuntu umukunda kandi amwitayeho, bituma arushaho guhanga no gukora indirimbo nziza.
“Iyo ndi muri studio, kuba nzi ko mfite umuntu unkunda kandi unyitaho bituma ngira creativity nyinshi.”
Uyu muhanzi yanavuze ko abahanzi benshi bakura ibitekerezo mu buzima babamo buri munsi, bityo ko n’indirimbo ze nyinshi zishingira ku byo aba ari kunyuramo.
“Buri muhanzi aririmba ibyo ari kunyuramo. Ntushobora kuririmba ibintu utabamo.”
Ibi byatumye bamwe mu bakunzi be bongera kwibuka uburyo mu bihe yashwanye na Kajala yakunze gusohora indirimbo zuzuyemo agahinda n’ubutumwa bw’urukundo rwakomerekejwe. Ubu we yemeza ko kuba bongera kubana byamugaruriye amahoro ndetse bikamushyira ku murongo.
Mu gihe urukundo rwabo rwakunze gucamo ibibazo no gutandukana inshuro zitandukanye, amagambo Harmonize akomeje gutangaza agaragaza ko kuri ubu Kajala ari umwe mu bantu bafite uruhare runini mu buzima bwe ndetse no mu ndirimbo z’urukundo zikomeje gukundwa n’abatari bake muri Afurika y’Iburasirazuba.




