Yatwaye indege z’Abagenzi Imyaka 17 yose nta cyangombwa Afite—Byashobokaga Bite?

Ntucikwe!

Umugabo wahoze atwara indege muri Canada yatawe muri yombi ashinjwa gutwara indege inshuro nyinshi kandi atagira icyangombwa cyemewe cyo gutwara indege mu gihe kingana n’imyaka hafi 17.

Police ya Ontario muri Canada ivuga ko yataye muri yombi bwana Geoffrey wall wahoze ari umupilote muri Air Canada iki kikaba ari ikigo cy’igihugu cy’indege. Ashinjwa ubutubuzi ndetse n’ibindi byaha nyuma yuko hari hashize amezi arenga ane ari gukorwaho iperereza. Uyu mugabo w’imyaka 59 ubu bivugwa ko yofashishije ibyangombwa by’ibihimbano bikamufasha gutwara indege inshuro zirenga 900 mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga kuva muri 2009 kugeza 2025.

Nubwo uyu yari afite ibyangombwa bimwemerera gutwara indege z’ibicuruzwa ariko bivugwa ko atagiraga icyangombwa cyemewe cyo gutwara indege z’abagenzi ari nacyo kiruta ibindi muriki gihugu, ndetse no ku rwego mpuzamahanga. ibyaha ashinjwa birimo ubutekamutwe, impapuro mpimbano, ndetse no kwiyitirira umwuga atemerewe.

- Kwamamaza -

Ikirego cy’uyu mugabo cyakuye abantu umutima cyane cyane bakunda kugenda n’indege bahita batekereza ukuntu uwo mugabo yashyize ubuzima bw’abantu ibihumbi mu kaga, yaba iwabo mu gihugu ndetse no mu mahanga, akabatwara atagira ibyangombwa byemewe.

Ubuyobozi bw’indege Air Canada buvuga ko nubwo habaye ayo makosa nta cyago kigeze kiba kubagenzi ndetse n’umutekano wabo wakomeje kwitabwaho uko bikwiye. Aba bavuga ko buri mezi atandatu abapilote babo bose bajyanwa mu mahugurwa yo gusuzuma ubunararibonye bwabo mu gutwara ndetse no kubongerera ubumenyi, ibi Geoffrey Wall nawe yarabihabwaga bivuze ko nubwo atagiraga ibyangombwa ubumenyi yakomeje kububona kandi bwizewe.

bwana Geoffrey wall wahoze ari umupilote muri Air Canada iki kikaba ari ikigo cy’igihugu cy’indege.

Wall kandi ngo mu gihe cy’aya mahugurwa ngo yagaragaje kenshi ko yujuje ibisabwa ndetse rimwe na rimwe akabirenza akarusha abandi bose, ngo yari ari ku rwego rwo hejuru mu gutwara indege nini cyane cyane iz’abagenzi. Banza ari nayo mpamvu atigeze ashidikanywaho mu myaka irenga 15 yatwaye atagira ibyangomwa. Iki kigo kandi kivuga ko mu masuzuma yakozwe ntahandi hagaragaye ko hari uwaba adafite ibyangombwa bisabwa. Wall akimara kuvumburwa ngo yahise atangirwa ikirego mubuyobozi ndetse ahita akurwa mu bapilote bemewe bagomba gukomezanya n’iki kigo.

Abahanga mu by’indege bavuga ko ikirego cya Wall kidasanzwe kandi kidakunda kuboneka ariko bavuga ko no mu gihe byamuhama nta gikuba cyaba cyacitse kuko mu gihe yarari mukazi igihe yatsindaga ibizamini bisabwa ngo umuntu agurutse indege, bityo rero bakemeza ko kuba Atari afite ibipapuro bidakuraho ko ubumenyi yari abufite kandi buhagije.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu