Kera kabaye Vestine na Dorcas batandukanye na M Irene

Ntucikwe!

Bitunguranye mu gitondo cyo kuri uya wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026 itsinda ry’abaramyi Vestina na Dorcas ryatangaje ko ritandukanye na MIE MUSIC ya Murindahabi Irene.

Nkuko bigaragara mu itangazo iri tsinda ryashyize hanze binyuze ku mbugankoranyamba, aba bahanzi bashimiye MIE MUSIC bagaragaza ko yababereye umugisha mu gihe bamaze bakora, gusa bemeza ko nyuma yo kungenzura inguni zose bahise gutandukana nayo.

Vestine na Dorcas bari bamaze imyaka 6 bakorana na MIE MUSIC dore batangiye gukorana mu mwaka 2020.

- Kwamamaza -

Iyi nkuru y’itandukana ry’impande zombi yagiye hanze mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku hazaza hiri tsinda nyuma yuko Vestine ashatse umugabo bikamera nkaho ibikorwa bya muzika abiteye umugonga.

Vestine na Dorcas baherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi 3 ashize, ni indirimbo yitwa Kisima imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 850 ku rubuga rwa Youtube.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu