Burya hari amateka aba atangaje ndetse anasekeje bitewe nukuntu aba yaragenze, gusa inkuru yuyu muzamu ntizibagirana ariko benshi bati yari yerekeje umutima ku murimo yari ashinzwe.
Turi kuri noheli yo mu mwaka 1937, ni ku mukino ukomeye wa shampiona y’ubwongereza wagombaga guhuza ikipe ya Chelsea na Charlton Athletic, gusa uyu mukino nubwo watangiye uko byari biteganyijwe ntabwo waje gukomeza ngo urangire ahubwo waje gusubikwa utarangiye bitewe n’ikirere kibi cyari cyuzuyemo igihu cyinshi.
Mu guhagarika umukino buri muntu wese yasohotse mukibuga uretse umuzamu wa Charlton Sam Bartram utaramenye ibyabaye kuko atabashaga kureba mu kibuga hose. Uyu yamaze iminota irenga 15 abandi bagiye we ahagaze mu izamu amaboko yayarambuye yiteguye gucakira buri mupira wose uza ugana ku izamu rye, gusa icyo atamenye nuko izamu yari arinze nta wendaga kuza kuryinjizamo igitego.


Uyu muriyi minota yose yamaze ari wenyine muri stade ngo yaraziko ikipe ye imereye nabi mukeba kurindi zamu akaba ariyo mpamvu batari barimo kuza kumutsinda igitego. Hashize iminota irenga 15 abapolisi bari ku kibuga nibwo babashije gushishoza babona ko umuzamu akiri mu kibuga bagwa mu kantu, umwe aramubaza ati: “niko se uri kumara iki aha, ntuziko umukino hashize iminota irenga 15 wahagaze?”
Umuzamu yabaye nk’ukubiswe n’inkuba yiruka ajya mu rwambariro atangazwa no gusanga bagenzi be bamaze gukaraba no gusubira mu myenda isanzwe, baraturitse baraseka hafi yo kwitura hasi kubera ibitwenge.
Gusa uyu muzamu yaje kujya mu mateka ya Charlton kuko yayikiniye imikino 623 ndetse ubu niwe muzamu ukomeye kurusha abandi iyi kipe yagize, yaje no kubakirwa ikibumbano mu ishusho hanze ya stade y’iyi kipe, gusa abantu bamwibukiraho kuba igihu nubwo cyahagaritse umukino ariko kitigeze gihagarika umurava yari afitiye akazi ke.



