Burya hari ibintu byagiye bitubaho tukiri bato ubu tukaba twibaza ko byarangiye ariko siko biri. Ibi bihe by’igikombe cy’isi biri gucumuza benshi harimo n’abana bari ku ishuri kuko ntibari kubona uko bareba imwe mu mikino bitewe nuko iba bari mu masomo cyangwa se baryamye bitewe n’igihugu barimo.
Inkuru yamenyekanye cyane ndetse igatungura benshi ni iy’umwana w’imyaka witwa Sammy Scott w’imyaka 9 gusa, uyu we ntabwo yamenyekanye kubera igikombe cy’isi ahubwo ni umufana ukomeye w’ikipe ya Newcastle. Ikipe ye ubwo yari ifitanye umukino ukomeye na Arsenal wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’igihugu uyu mwana muto gusiba umukino ntibyari amwe mu mahitamo ye kuko yari yiyemeje ko agiomba kureba match uko byamera kose.
Gusa kuri uyu mwana hari ikibazo gikomeye, uwo munsi hari ishuri kandi yagombaga kwitabira, icyakora umwana yari yamaze gupanga neza, yabwiye mama we ko arwaye ndetse bidatinze nyina ahita ahamagara ku ishuri abamenyesha ko umwana ameze nabi Atari bwitabire ishuri, icyakora Sammy na Papa we uyu mupangu bari bawuziranyeho ndetse bucece bafata gari ya moshi berekeza I Londres kuri Stade ya Emirates isanzwe ari iya Arsenal ari naho umukino wari bubere.
Ibintu byaje no kugenda neza kuko ikipe ye ya Newcastle yatsinze Arsenal ibitego 2-0, gusa ibintu byaje kugenda nabi ubwo Antony Gordon yatsindaga igitego cya kabiri Sammy yarishimye birenze arasara kugeza nubwo camera ziri kuri stade zaje kumureba, ukuntu yishimiye igitego byatumye camera za Sky Sports zimwerekezaho ndetse zimunyuza kuri televiziyo ako kanya igihugu cyose kiramubona, abantu batangiye kwandikira ababyeyi bati murebe umuhungu wanyu kuri televiziyo.

Mu minsi micye nibwo ishuri ryohereje email ababyeyi ba Sammy rivuga ko ibyari uburwayi bwa Sammy byaje guhindukamo kwiha uruhushya atabyemerewe ndetse ko yasibijwe ishuri n’akantu gato cyane ko kureba umupira.
Sammy yagize ubwoba aziko nasubira ku ishuri bazamumerera nabi ahubwo aza no gutungurwa nibyo yasanzeyo. Abanyeshuri bagenzi be bamusabaga kubasinyira za autograph, ndetse n’umwalimu we umufana ukomeye wa Newcastle atangira kumwita icyamamare sammy.



