UEFA yashinje FIFA kurenga umurongo utukura nyuma yo kwemerera Folarin Balogun gukina n’u Bubiligi

Ntucikwe!

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yanenze bikomeye icyemezo cya FIFA cyo guhagarika by’agateganyo ibihano byari byafatiwe rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi.

Balogun yari yirukanywe mu kibuga nyuma yo gukandagira ku kagombambari ka myugariro wa Bosnia na Herzegovina, nyuma y’uko umusifuzi asubiyemo amashusho (VAR). Nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya, ikarita itukura ihita ituma umukinnyi asiba umukino ukurikiyeho.

Icyakora, ku buryo butunguranye, FIFA yatangaje ko igihano cya Balogun gihagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe (probation), bituma yemererwa gukina umukino wa 1/8 uzahuza Amerika n’u Bubiligi.

- Kwamamaza -

UEFA: “FIFA yarenze umurongo utukura”

Mu itangazo rikakaye, UEFA yavuze ko iki cyemezo ari “kitigeze kibaho mbere, kidasobanutse kandi kidafite ishingiro.”

Yakomeje ivuga ko amategeko yerekeye ikarita itukura agomba kubahirizwa kimwe ku bakinnyi bose, bityo guhagarika ibihano bya Balogun bishobora gushyira mu kaga ubunyangamugayo n’icyizere abantu bafitiye amarushanwa y’Igikombe cy’Isi.

Aleksander Ceferin, perezida wa UEFA

UEFA yavuze ko FIFA “yarenze umurongo utukura”, ishimangira ko amategeko adakwiye guhindurwa bitewe n’umukinnyi cyangwa igihugu runaka.

U Bubiligi bwahise butanga ubujurire

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’u Bubiligi na ryo ryatangaje ko ryatunguwe n’iki cyemezo, rivuga ko amategeko ya FIFA asanzwe ateganya ko ikarita itukura ihita ikurikirwa n’igihano cyo gusiba umukino umwe.

U Bubiligi bwamaze gutanga ubujurire busaba ko icyemezo cya FIFA gisubirwamo, ndetse hari amakuru avuga ko bushobora no gukurikiza inzira z’amategeko niba ubujurire butakwemerwa.

Haravugwa uruhare rwa Donald Trump

Iyi nkuru yanateje impaka nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye bivuze ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaba yaravuganye na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amusaba ko hafatwa icyemezo gishya kuri Balogun.

Nubwo FIFA yemeje ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 27 y’amategeko agenga imyitwarire (Disciplinary Code), iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku bwigenge bw’inzego zifata ibyemezo mu mupira w’amaguru.

Impaka zikomeje kwiyongera

Abasesenguzi benshi, abayobozi b’amashyirahamwe ndetse n’abahoze bakinira amakipe akomeye bakomeje kwibaza niba FIFA itashyizeho icyuho gishobora gutuma amategeko adakoreshwa kimwe ku makipe yose.

UEFA ivuga ko niba iki cyemezo kidasubiwemo, gishobora kuba urugero ruzifashishwa mu zindi manza, bikagira ingaruka ku bunyangamugayo n’ubutabera mu marushanwa mpuzamahanga.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu