Thursday, July 30, 2026

Amashusho ya Messi ari gutongana n’umusifuzi ari kuvugisha isi: Byatangiye bite?

Ntucikwe n'Iyi:

Mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Argentina n’u Busuwisi, ntabwo ibyavuzwe byinshi byari ibitego gusa. Hari n’akanya kagufi kahise gakwira ku mbuga nkoranyambaga, kagaragaza kapiteni wa Argentina, Lionel Messi, ari mu mpaka zikomeye n’umusifuzi w’Umunya-Portugal João Pinheiro.

Uyu mukino warangiye Argentina itsinze u Busuwisi ibitego 3-1 nyuma y’inyongera, ihita ikatisha itike ya 1/2. Nubwo Julián Álvarez na Lautaro Martínez ari bo batsinze ibitego byafashije Argentina gukomeza, amashusho ya Messi ari kuganira n’umusifuzi ni yo yakomeje kuvugisha benshi.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Byatangiye bite?

Mu gice cya mbere cy’umukino, u Busuwisi bwari bugiye gutera coup franc. Mu gihe abakinnyi ba Argentina bari bari mu rukuta, umusifuzi João Pinheiro yasabaga ko basubira inyuma kugira ngo hubahirizwe intera yemewe.

Aho ni ho Messi yagaragaye atishimiye uburyo umusifuzi yamuvugishije.

Nk’uko byasobanuwe n’abasesengura amashusho y’iyo video, Messi yumvikanye agira ati:

“Vugana nanjye neza. Ntunyubahuke. nanjye nakuvugishije neza, nawe umvugishe neza.” (Goal)

Aya magambo yahise aba imwe mu mashusho yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umukino.

Si ubwa mbere Messi agaragaza amarangamutima

Nubwo benshi bamuzi nk’umukinnyi utajya akunda impaka ndende n’abasifuzi, iyo ari mu mikino ikomeye cyane, Messi na we ajya agaragaza amarangamutima nk’ay’abandi bakinnyi.

Abasesenguzi bavuga ko igitutu cyo mu mikino yo gukuranwamo kiba kiri hejuru cyane, ku buryo amakosa mato cyangwa uburyo umusifuzi avugisha umukinnyi bushobora guhita butera kutumvikana.

Umusifuzi wari ufite umukino utoroshye

João Pinheiro w’imyaka 38 ni umwe mu basifuzi bafite izina rikomeye i Burayi. Yabonye ibyangombwa bya FIFA mu 2016, amaze gusifura imikino ikomeye irimo UEFA Champions League na UEFA Super Cup, ari na yo mpamvu yatoranyijwe mu basifuzi b’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ariko umukino wa Argentina n’u Busuwisi wabaye umwe mu yavuzwe cyane muri iri rushanwa, kubera impaka zishingiye ku byemezo by’ubusifuzi na VAR, harimo n’ikarita itukura yahawe Breel Embolo yateje impaka nyinshi.

Abafana bagabanyijemo ibice

Nyuma y’iyi video, abafana bagaragaje ibitekerezo bitandukanye.

Hari abavuze ko Messi yari afite uburenganzira bwo gusaba ko avugishwa mu cyubahiro, cyane cyane nk’umukapiteni w’ikipe.

Abandi bo bavuga ko umukinnyi wese, nubwo yaba ari icyamamare, agomba kubahiriza ibyemezo by’umusifuzi kandi akirinda impaka zikabije.

Icyakora, ibyo ntibyabujije Argentina gukomeza urugendo rwo gushaka kwisubiza Igikombe cy’Isi, mu gihe iyi video ya Messi ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga no kuvugisha abakunzi ba ruhago hirya no hino ku isi.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -