Thursday, July 30, 2026

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Ntucikwe n'Iyi:

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n’ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare w’abakinnyi gusa. Ibyo ni byo byabaye kuri Elie Tatu ubwo yerekezaga muri Rayon Sports avuye muri Mukura Victory Sports. Hari abavugaga ko akiri muto, abandi bakemeza ko atarakura kuburyo yahangara igitutu cyo gukinira imwe mu makipe akomeye mu Rwanda.

‎Ariko mu minsi mike ishize, Elie Tatu yatangiye gusubiza ibyo bibazo byose akoresheje ikibuga aho gukoresha amagambo.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

‎Mu mukino wa CECAFA Kagame Cup Rayon Sports yatsinzemo Tusker FC yo muri Kenya, Elie Tatu yongeye kuba umwe mu bakinnyi bagaragaje urwego rwiza cyane, afasha ikipe ye kugenzura umukino no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego. Nubwo igitego cyatsinzwe na Atisso Kodjo, imikinire ya Tatu ni imwe mu byashimwe cyane nyuma y’umukino.

‎Haringingo Yamuvuzeho Ibyo Benshi Batari Bazi

‎Nyuma y’umukino, umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yashimangiye ko Elie Tatu afite impano idasanzwe, ariko ko agikeneye kongera imbaraga z’umubiri kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

Elie Tatu Iradukunda ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake i nyarugenge n’imahanga.

‎Yagize ati: “Elie Tatu ni umwana ukiri muto gusa aracyakeneye kuba fit kurushaho. Ni umwana uzi umupira kandi ufite ubwenge bwinshi. Nizera ko buri mukino, naramuka ameze neza, azajya aduha umukino mwiza cyane kuko ubushobozi arabufite.”

‎Aya magambo agaragaza icyizere gikomeye umutoza amufitiye. Ni ikintu kidakunze kubaho ku mukinnyi ukiri muto uherutse kugera mu ikipe ifite igitutu nk’icya Rayon Sports.

‎Elie Tatu yazamukiye muri Mukura Victory Sports, aho yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bafite ejo hazaza heza. Ubuhanga bwe mu gukinisha umupira, ubushake bwo kuwuyobora aho ashaka n’ubwitonzi mu kibuga byatumye Rayon Sports imubonamo umukinnyi ushobora kuyifasha mu mushinga wayo mushya.

‎Uyu munsi, bamwe mu bamushidikanyagaho batangiye guhindura ibitekerezo. Buri mukino agenda akina, agenda agaragaza ko imyaka atari yo igena urwego rw’umukinnyi, ahubwo ko impano, umurava n’icyizere ari byo bitandukanya abakinnyi.

‎Ku ruhande rwa Rayon Sports, intsinzi yabonye kuri Tusker FC yayihesheje itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cya CECAFA Kagame Cup. Ubu amaso yose ahanzwe umukino uzayihuza na Al Hilal ku wa Gatandatu, aho izaba ishaka gukomeza urugendo rwayo muri iri rushanwa.

‎Elie Tatu nakomeza kuri uru rwego ariho ubu, ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazagira uruhare rukomeye mu kongera kubaka Rayon Sports yifuza kongera guhatana ku rwego Mpuzamahanga.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uyu yatawe muri yombi agerageza kwiba imodoka y’umutamenwa ya gisirikare. irebere nawe…

Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza....
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -