Ibintu biri kugenda bihindura isura ku isi, mu gihe tumenyereye ko umurambo ari ikintu gihabwa icyubahiro ku isi hose, burya si bose babyumva uko.
Ubwo abantu benshi bari bateraniye hamwe baje guherekeza umuntu wari wapfuye, ibintu ntabwo byagenze uko byari byapanzwe kuko ubwo bamwe babonaga umurambo bagiye gushyingura mu cyubahiro, hari abandi babonaga umurambo nk’imari ishyushye igomba kuvamo amafaranga menshi.
Aha turi ni muri Nigeria ibisambo byitwaje intwaro byatangiriye mu nzira abantu bari baherekeje umurambo bagiye kuwushyingura maze birawiba birawujyana. Umurambo wibwe ni uwa bwana Augustine Ikwue, uyu akaba yari asanzwe ari umuyobozi mukuru muri polisi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Wakwibaza uti ese umurambo bawibye ngo bajye kuwurya cyangwa hari ikindi? Bamwe mu babonye ibyabaye bavuze ko aba bajura baje bitwaje intwaro bagahagarika imodoka yari itwaye umurambo maze bagashimuta umurambo ndetse n’abari muriyo modoka bagahita babinjirana mu ishyamba. Hashize umwanya bari gukurikirana baje kuvumbura umurambo aho bawutaye ndetse bakomezanya abantu bazima.

Nyuma gato abajura bahamagaye bavuga ko bifuza guhabwa miliyoni 50 z’ama naira akoreshwa muri Nigeria, maze bakarekura abo bantu cyangwa bitaba ibyo abo bantu bakicwa. Aba baturage binubiye cyane ubutegetsi bw’iki gihugu budashobora kurinda abaturage kugeza naho n’umuntu wapfuye adashobora kuruhuka mu mahoro kubera umutekano mucye.
Bamwe bati “iki n’igihugu nyabaki aho n’umuntu wapfuye adashobora kuruhuka mu mahoro”
Aba banakomeje basaba inzego bireba gukora ibishoboka, bakagaruza aba bantu bashimuswe ari bazima ndetse nabo babashimuse bagatabwa muri yombi.



