Thursday, July 30, 2026

Byagenze bite ngo Messi agurire abo mu muryango wa vozinha amatike y’umukino?

Ntucikwe n'Iyi:

Jozimar Dias wamenyekanye cyane ku kazina ka Vozinha yamenyekanye cyane mu gikombe cy’isi cya 2026, uyu waje ari umuzamu wa mbere w’ikipe ya Cape Vert yatunguye isi nyuma yaho yitwaye neza cyane ku buryo nta muntu wabitekerezaga, uyu muzamu w’imyaka 40 yaje gukora amateka ubwo bakinaga na Argentine muri 1/8 ubwo babashaga guhangana niyi kipe mu minota 120 yose Argentina ikabakuramo ku bitego 3-2, uyu Vozinha yakoze akazi gakomeye cyane byanatumye atungura Messi cyane.

Uyu yakomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru kugeza naho amakipe anyuranye yatangiye kumwifuza. Gusa ibintu ntibyarangiranye nuwo mukino kuko Messi yakomeje gucungira hafi uwo muzamu ndetse bakomeza kuvugana cyane kugeza naho hasohokeye amafoto agaragaza ko banahuye bagasangira. Argentine yarakomeje igera ku mukino wa nyuma yahuriyemo na Espanye ariko Messi yakomeje gutekereza cyane kuri Vozinha.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Ibyo rero byanatumye Messi yiyemeza kugurira abantu bane bo mu muryango wa Vozinha amatike yo kureba umukino wanyuma kuko yashakaga ko hatagira ikintu na kimwe cyababuza kuwureba, si aba gusa kandi bavugwa ko Messi yaguriye abantu benshi amatike gusa ntabwo hatangajwe umubare wabo.

Vozinha usanzwe akina muri Portugal mu cyiciro cya Kabiri bivugwa ko ashobora kugurwa n’ikipe yo muri Chili yitwa Colo Colo ndetse ikaba ari imwe mu makipe akomeye muriki gihugu.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -