Thursday, July 30, 2026

Hongerewe iminsi 6 y’ikiruhuko kubatanywa itabi gusa! Impamvu…

Ntucikwe n'Iyi:

Nibavuga ikintu kitwa kwita ku bakozi ni nkibi baba bavuga. Abantu banywa itabi usanga kenshi basohoka mukazi  bakajya kuritumura kuko usanga mu bihugu byinshi bitemewe kunywera itabi mu ruhame.

Mu gihugu cy’ubuyapani kunywa itabi biri mu muco wabo ndetse n’ibintu bisanzwe kugeza ubwo n’umuntu asohoka mu biro akajya gutumura agatabi. Ikigo kimwe rero cyarebye ibi bintu gisanga ya minota ibiri cya itatu ufata uri kunywa itabi hari mugenzi wawe uba wasigaye mukazi we atabonye uko asohoka kuko nta mpamvu yatuma asohoka kandi atanywa itabi. Iyi minota kandi iyo uyiteranyije ukayihuza n’ukwezi ndetse ukayihuza n’umwaka wisanga umuntu hari ikindi kiruhuko yabonye kirenga kucyo asanzwe yemerewe.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Iki kigo kitwa Piala Inc, cyagendeye ku kirego cy’umwe mu bakozi bacyo bavuze ko aka karuhuko umuntu afata akajya gusoma ku itabi kagira ingaruka ku musaruro ikigo kibona ndetse ibi bituma ubuyobozi bwongera kwicara koko batekereza kuricyo kintu. Byarangiye bemeje ko umuntu wese utanywa itabi uhakorera agomba guhabwa indi minsi itandatu y’inyongera kuyo yemerewe kuruhuka kugira ngo abatanywa itabi nabo babashe kugaruza ya minota abanywa itabi bahabwa iyo bagiye kuritumura.

Abatanywa itabi bongerewe iminsi itandatu y’ikiruhuko kuko batajya basohoka mukazi ngo bagiye kurinywa.

Ubuyobozi buvuga ko byibuze umuntu unywa itabi hari iminota 15 amara buri munsi atari gukora akazi ahubwo yagiye kunywa itabi, iyi minota iyo uyikubye n’umwaka usanga byibuze uyu muntu ashobora gutakaza iminsi ikabakaba icumi atari mukazi mu mwaka, kandi aba agomba guhabwa n’ikiruhuko gisanzwe agenewe mu mwaka. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko uku kongera iminsi y’ikiruhuko ku batanywa itabi ari uburyo bumwe bwo gukangurira abantu kureka itabi.

Ati: “nibyiza gushyiraho udushimwe tunyuranye ku bantu batanywa itabi kurusha gushyiraho ibihano kubarinywa, ibi bizatuma abantu bazashidukira kureka itabi ngo nabo bagerweho n’ibyiza nk’ibi.

Mu gihugu cy’ubuyapani bivugwa ko byibuze abantu ibihumbi 130 bapfa buri mwaka bazize indwara zirebana no kunywa itabi, ndetse abandi bantu ibihumbi 15 batanywa itabi nabo bapfa bazize ingaruka zaturutse ku banywa itabi.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uyu yatawe muri yombi agerageza kwiba imodoka y’umutamenwa ya gisirikare. irebere nawe…

Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza....
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -