Ese “I Live My Life” iri kutwereka ukuri abantu benshi batinya kuvuga ku byamamare byo ku mbuga nkoranyambaga?
Hari ibintu bibaho mu myidagaduro bikaguhatira kwibaza ikibazo gikomeye. Ese kuba umuntu akurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bihita bisobanura ko bazamushyigikira muri buri kintu cyose akora? Cyangwa hari igihe umuntu aba azwi cyane, ariko abafana be bagakunda impano imwe gusa?
Iki ni cyo kibazo cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Yago Pon Dat ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “I Live My Life.”
Nta washidikanya ko Yago ari umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda. Mu myaka ishize yakoze indirimbo zakunzwe, ariko izina rye ryarushijeho gukomera binyuze mu biganiro akora kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga. Uyu munsi, Yago TV Show iri hafi kuzuza abasubscribe miliyoni, ubu ikaba ifite abarenga 850,000. Mu gihe channel ye y’umuziki, Yago Pon Dat, imaze kugera ku basaga 95,000.

Nyuma y’iminsi irindwi gusa, amashusho ya “I Live My Life” amaze kurebwa n’abagera ku 62,000. Uyu mubare ubwawo si mubi kandi si na muto. Ahubwo ikibazo abantu bibaza ni uwo ugomba kuwugereranya na we.
Hari abavuga bati: “Niba umuntu afite audience igera hafi kuri miliyoni, kuki indirimbo ye itabashije kugera ku mubare munini wa views mu gihe gito?” Abandi na bo bagasubiza bati: “Ntabwo abantu bakunda ibiganiro bose baba bakunda n’umuziki. Audience y’ibiganiro si yo audience y’umuziki.”
Mu by’ukuri, ibyo bishobora kuba ari ukuri. Umuntu ashobora gukunda ibiganiro bya Yago ariko ntabe akunda umuziki we. Undi agashimishwa n’indirimbo ze ariko ntajye akurikirana ibiganiro bye. Ibyo si ibintu bidasanzwe, kuko abantu bakunda impano zitandukanye ku muntu umwe.
Ariko ikibazo si Yago gusa. Ni ikibazo gishobora no kuba ku bandi bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga. Hari umu influencer ushobora kugira followers ibihumbi cyangwa miliyoni, ariko igihe atangiye ubundi bucuruzi cyangwa agashyira hanze indirimbo, ugasanga abo bamukurikira bose batabimushyigikiye. Ibi bitwereka ko aba followers atari ko bahita baba abafana b’ibyo umuntu akora byose.
Ni ikibazo gikunze kugaragara no ku bandi byamamare. Tekereza umuntu nka Rocky aramutse ejo atangiye kuririmba.Ese abantu bose bamukunda bahita baba abakunzi b’indirimbo ze? Igisubizo ni oya. Si uko baba bamwanze. Ahubwo ni uko umuntu ashobora gukunda impano imwe yawe, indi ntimukurure kimwe.
Ni na yo mpamvu bishoboka ko hari abantu bakunda cyane ibiganiro bya Yago ariko bagakurikira umuziki we rimwe na rimwe gusa.
Hari n’ikindi gishobora kuba cyaragize uruhare. Yago yahisemo gutandukanya ibikorwa bye, aho ibiganiro abishyira kuri Yago TV Show, mu gihe umuziki awushyira kuri Yago Pon Dat. Ibyo bishobora gutuma bamwe mu bamukurikira kuri channel nkuru batamenya ko yasohoye indirimbo nshya cyangwa ntibihutire kuyireba.

Ku rundi ruhande, hari n’ikibazo kijyanye n’indirimbo ubwayo. Mu muziki, views nyinshi ntiziterwa gusa n’ubwamamare bw’umuhanzi. Hari igihe indirimbo iba nziza ariko ntigire ubukangurambaga buhagije, cyangwa ntibashe gutuma abantu bayisangiza inshuti zabo. Hari n’ubwo indirimbo itangira buhoro buhoro, nyuma ikaza gukundwa kurushaho uko igihe kigenda.
Ni yo mpamvu bidakwiye kwihutira guca urubanza ku ndirimbo nyuma y’icyumweru kimwe gusa. Ariko kandi, ntibibuza ko imibare yayo itangiza ikiganiro gikomeye.
Ahari ikibazo gikomeye kurusha views ni iki: Ese twaba twitiranya ubwamamare n’abafana nyabo? Kuba umuntu afite abantu benshi bamukurikira ni ikintu gikomeye, ariko si buri wese umukurikira uba witeguye kumushyigikira muri buri mushinga atangiye. Hari abakunda umuntu nk’umunyamakuru, abandi bakamukunda nk’umuhanzi, abandi na bo bakamukunda kubera imico ye cyangwa uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga.
Ntabwo iyi ari inkuru igamije kunenga Yago cyangwa guca urubanza ku ndirimbo ye nshya. Ahubwo ni inkuru ishaka gutangiza ikiganiro gishobora no gufasha abandi bahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda. Ese kugira followers benshi bihagije kugira ngo indirimbo ibe hit? Cyangwa buri mpano iba ifite audience yayo yihariye?
“I Live My Life” ishobora kuba ari yo ndirimbo yongeye kudusunikira kubaza icyo kibazo. Igisubizo ntikiraboneka neza, ariko impaka zatangiye.
Wowe ubibona ute? Ese ikibazo kiri ku ndirimbo ubwayo, ku buryo yamamajwe, cyangwa ni uko abantu benshi bakunda Yago nk’umunyamakuru kurusha uko bamukunda nk’umuhanzi?



