Thursday, July 30, 2026

Ese Messi ashobora gutwara Ballon d’Or adakina i burayi? Dore icyo amategeko avuga.

Ntucikwe n'Iyi:

‎Hari ikibazo kimwe cyatangiye kuvugisha isi ya ruhago nyuma y’uko Lionel Messi agejeje Argentine ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2026. Si ikibazo cy’uko azatwara igikombe gusa, ahubwo ni icyerekeye igihembo gikomeye kurusha ibindi ku mukinnyi ku giti cye: Ballon d’Or.

‎Abafana, abasesenguzi n’itangazamakuru batangiye kwibaza niba Messi ashobora kongera gutwara Ballon d’Or kandi adakina muri shampiyona z’i Burayi. Ni impaka zatumye na France Football, itanga iki gihembo, ishyira ikibazo nk’iki ku rubuga rwayo rwa X: “Ese birashoboka gutwara Ballon d’Or utarakiniye ikipe yo ku mugabane w’u Burayi?”

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

‎Iki kibazo cyatumye benshi basubira mu mateka y’iki gihembo, basanga hari ibintu abantu benshi batari bazi.

‎Amateka Ya Ballon d’Or Avuga Iki?

‎Ballon d’Or yatangiye gutangwa mu 1956. Icyo gihe yahabwaga gusa umukinnyi w’Umunyaburayi wakiniraga ikipe yo ku mugabane w’u Burayi.

‎Mu 1995, amategeko yarahindutse, maze n’abakinnyi b’andi mahanga batangira guhabwa amahirwe, ariko bagombaga gukina muri shampiyona z’i Burayi.

‎Mu 2007 ni bwo habaye impinduka zikomeye. Kuva icyo gihe, Ballon d’Or yatangiye guhabwa umukinnyi wahize abandi ku isi yose, hatitawe ku mugabane akiniraho.

‎Nubwo amategeko yahindutse, amateka agaragaza ko hafi ya bose begukanye Ballon d’Or mu myaka yashize bakinaga i Burayi. Kaká, Cristiano Ronaldo, Luka Modrić, Karim Benzema, Rodri n’abandi bose bari mu makipe y’i Burayi igihe begukanaga iki gihembo.

Messi niwe wakoze itandukaniro gusa kwisubiramo bisa nk’ibigoye.

‎Itandukaniro ryabaye rimwe  gusa aho Lionel Messi ariwe wegukanye Ballon d’Or ya 2023 ari umukinnyi wa Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

‎Icyakora, hari ikintu abantu benshi bibagirwa. Icyo gihembo cyashingiye cyane ku byo Messi yari yakoze muri PSG no ku ntsinzi ya Argentine mu gikombe cy’isi, mbere y’uko yimukira muri Inter Miami. Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko urugendo rwe rwo muri Amerika rutagize uruhare runini muri icyo gihembo.

‎Uyu mwaka na bwo Messi ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or, cyane cyane nyuma yo kugeza Argentine ku mukino wa nyuma wa W’igikombe cy’isi.

‎Mu bipimo biri kuvugwa kugeza ubu, Messi ari imbere n’amajwi angana na 31.7%, akurikiwe na Lamine Yamal (30.9%), mu gihe Harry Kane aza ku mwanya wa gatatu n’amanota 13.5%.

‎Nubwo amateka agaragaza ko gutwara Ballon d’Or udakina i Burayi biba bigoye, amategeko arabyemerera. Ibisigaye ni ugutegereza umwanzuro wa France Football no kureba niba Messi azongera kwandika amateka mashya.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -