Thursday, July 30, 2026

Ese Ken Umu yaba ari umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye itarabonwa? Yasohoye indirimbo nshya ikwiye guhabwa amatwi

Ntucikwe n'Iyi:

Mu muziki nyarwanda hari abahanzi benshi bafite impano idashidikanywaho, ariko amahirwe yo kumenyekana ntibayabone ku rugero rumwe. Hari abakomeza gukora umuziki mwiza imyaka myinshi, nyamara ibikorwa byabo ntibigere ku bantu benshi.

Umwe muri bo ni Ken Umu, umuhanzi umaze igihe akora umuziki, ariko kugeza ubu atarabona izina rinini nk’iryo impano ye ishobora kuba ikwiye.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Uyu munsi yashyize hanze indirimbo nshya iherekejwe na visual imugaragaza ayiririmba. Iyo uyumvise, usanga atari indirimbo yubakiye ku njyana gusa, ahubwo yibanda ku butumwa bw’urukundo, kwicuza amakosa no kwiyemeza guhinduka kubera umuntu ukunda.

Mu magambo ye agira ati:

“Baby let me fix it for us…”

Agaragaza umusore wemera ko yakoze amakosa, ko hari igihe yasindaga agatinda gutaha, agatera impungenge umukobwa umukunda, ariko akamwizeza ko ashaka guhinduka no kubaka ejo hazaza heza hamwe na we.

Hari n’ahandi aririmba ati:

“Byose byanjye bizaba ibyawe, nshaka kuzambyarira abana.”

Aya magambo agaragaza urukundo rutagamije iby’ako kanya gusa, ahubwo rureba ku kubaka ubuzima bw’ahazaza.

Nubwo Ken Umu ataramenyekana cyane, biragaragara ko afite ubushobozi bwo kwandika indirimbo zifite amarangamutima kandi zishobora gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki.

KEN UMU biragaragara ko afite ubushobozi bwo kwandika indirimbo zifite amarangamutima kandi zishobora gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki.

Nk’uko TheNewsJam twiyemeje no gushyigikira impano nshya, twizera ko abahanzi nk’aba bakwiye amahirwe yo kumvwa no guhabwa urubuga.

Ese wowe umaze kumva iyi ndirimbo, ubona Ken Umu afite icyo yakongera ku muziki nyarwanda?:::

REBA INDIRIMBO YA KEN UMU NSHYA

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uwo benshi bavugaga Ko Atari Ku rwego rwa Rayon,Ni We Ubu uri kuyiheka

Rimwe na rimwe hari igihe umukinnyi asinyishwa n'ikipe, abafana bagahita bibaza niba koko azayifasha cyangwa niba yaje kongera umubare...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -