Rutahizamu w’Umunya-Brazil ukinira Real Madrid, Vinícius Júnior, ari kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite isura itandukanye n’iyo yari afite mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Abafana benshi batangiye kwibaza icyateye iyo mpinduka, cyane cyane nyuma y’amafoto aheruka gusakara agaragaza ko igice cy’urwasaya rwe (chin) cyahindutse ugereranyije n’uko cyagaragaraga mbere.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Amerika New York Post, Vinícius Júnior yaba yarakorewe ubuvuzi bwo kunoza isura (cosmetic procedure) bwibanze ku gice cy’urwasaya. Iki kinyamakuru cyavuze ko ayo makuru cyayakesheje urubuga rwo muri Brazil rwandika ku by’ibyamamare, TMC.
Raporo ivuga ko uyu mukinnyi yagiye ku ivuriro ryihariye riherereye mu mujyi wa Goiânia muri Brazil, aho yakorewe ubu buvuzi na Dr. Alessandro Alarcão, umuganga uzwi cyane mu buvuzi bw’uruhu no kunoza isura.
Amakuru akomeza avuga ko ubwo buryo bukoresha ibikoresho byihariye biterwa mu ruhu kugira ngo hahindurwe imiterere y’ibice bimwe byo mu maso, bitewe n’icyifuzo cy’umurwayi. Ku ruhande rwa Vinícius, bivugwa ko intego yari ugusobanura neza no kugaragaza urwasaya rwe.
Iyi mpinduka yagaragaye nyuma y’ibyumweru bike Brazil isezerewe mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho yasezerewe na Norway ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wa 1/8.
Nubwo Brazil itakomeje muri iryo rushanwa, Vinícius Júnior yari yitwaye neza ku giti cye, atsinda ibitego bine, ibintu byari byaramushyize mu bahataniraga kurangiza irushanwa ari we umaze gutsinda ibitego byinshi.
Impaka ku isura ye zatangiye gukomera nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca, ashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto bari kumwe muri siporo (gym). Abamukurikira bahise babona ko mu maso ha Vinícius hari impinduka zigaragara, bituma benshi batangira gukeka ko yaba yarakoze ubwiza bwo mu maso.
Icyakora, kugeza ubu Vinícius Júnior ubwe cyangwa ikipe ye nta tangazo barashyira ahagaragara ryemeza cyangwa rihakana aya makuru.

Ese wowe ubona gukoresha ubuvuzi bwo kunoza isura ku bakinnyi b’umupira w’amaguru ari ikibazo, cyangwa ni uburenganzira bwabo nk’uko bimeze ku bandi? Ese abafana bazahita bamenyer iy’isura ye nshya?



