Umuhango wo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026 wabaye mbere y’umukino wa nyuma wahuje Argentine na Esipanye ntiwashimishije benshi. Ahubwo, nyuma y’uko urangiye, imbuga nkoranyambaga zahise zuzura ubutumwa bw’abafana banenga FIFA bavuga ko wari umwe mu mihango idashimishije yabaye mu mateka y’iri rushanwa.
Uyu muhango wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Robbie Williams, Post Malone, Nicole Scherzinger, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga iShowSpeed ndetse n’umukinnyi wa filime Tom Cruise. Nubwo aba bose bari bitegerejweho gutanga ibyishimo, abafana benshi bavuze ko ibyo babonye bitageze ku rwego bari biteze.
Umwe mu bafana yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati:
“Uyu ni wo muhango mubi wo gusoza Igikombe cy’Isi nigeze mbona. Ndetse n’abafana bari muri sitade basa n’abarambiwe.”
Undi we yagize ati:
“Sinigeze ntekereza ko umuhango nk’uyu ushobora kuba mubi gutya.”
Hari n’uwagize ati:
“Byarangiye nta kintu na kimwe cyihariye nkiri nibuka. Byari biteye agahinda.”
Abandi na bo bavuze ko uwo muhango utari ufite imbaraga cyangwa udushya twari dukwiye kuranga igikorwa gikomeye nk’icyo gusoza Igikombe cy’Isi.
Abafana benshi ntibawubonye
Uretse abanenze uko wari uteye, hari n’abafana benshi batashoboye no kuwukurikirana kuko batinze kwinjira muri sitade.
Byaturutse ku ngamba z’umutekano zari zakajijwe cyane kubera ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yitabiriye uwo mukino wa nyuma.
Abari bafite amatike bamwe byabasabye kurenza amasaha abiri bategereje mu mirongo miremire mbere yo kwinjira muri sitade, bituma batagera ku myanya yabo umuhango utaratangira.

Abahanzi bakomeye bongeye kugaragara mu kiruhuko
Nubwo umuhango wo gufungura utashimishije benshi, FIFA yari yanateguye igitaramo gikomeye cyabereye mu kiruhuko hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri cy’umukino.
Abahanzi barimo Shakira, Madonna, Justin Bieber ndetse n’itsinda rya BTS ryo muri Koreya y’Epfo ni bo bari bateganyijwe kuririmbamo, mu gihe abakinnyi nka Lionel Messi na Lamine Yamal bari mu rwambariro bitegura gukomeza umukino.
Kubera icyo gitaramo, igihe gisanzwe cy’ikiruhuko cy’iminota 15 cyarongerewe kugira ngo hubakwe urubyiniro, igitaramo kibanze kiba, hanyuma rusenywe mbere y’uko umukino ukomeza.
Nubwo FIFA yari yiteze ko uwo muhango uzasiga amateka, igitekerezo cyiganje mu bafana benshi ni uko utageze ku rwego rw’ibirori bikomeye nk’ibisoza Igikombe cy’Isi.







