Muri 2022 abagize umuryango w’uyu nyakwigendera nibwo babonye ikintu giteye urujijo ndetse baje no kuyoberwa inkomoko yabyo bakayibura.
Buri gihe uko basuraga imva y’uyu nyakwigendera Linda Torello wapfuye muri 2017, bahasangaga umwanda udasanzwe kandi bakwitegereza bakabona ari umwanda w’abantu. Bwa mbere babanje gukeka ko ari abantu bari kubakinisha bimwe bisigaye byitwa prank, gusa baje gutungurwa nuko buri uko bazaga basangaga ari uko bimeze kandi bikagenda byiyongera.
Umwana wabo muto niwe wadukanye igitekerezo kidasanzwe cyo kuhashyira camera zihishe ngo barebe koko ikintu cyaba Kibera ku gituro mu gihe badahari.
Hashize iminsi micye gusa nibwo babonye amashusho adasanzwe, babonye umugabo aza yihagarika ku mva maze arongera arigendera. Aba nabo ntibatinze ahubwo bihutiye guhita bashakisha uwo muntu uwariwe n’impamvu akora ibyo.
Batunguwe no gusanga uwo mugabo asanzwe haraho ahuriye nuwo mu muryango kuko ni uwitwa Dean Eichler akaba yarigeze kubana na nyakwigendera ariko bakaza gutandukana mu 1974, bivuze ko ibyo biba hari hashize imyaka 48 batandukanye.
Uyu yahise atabwa muri yombi ndetse ashinjwa icyaha cyo kwihagarika mu ruhame ndetse police ikomeza iperereza ryo kumenya neza niba koko ari nawe wajyaga ahituma. Umuryango wa nyakwigendera wacyetse ko uyu yabikoraga mu kwihimura kuri nyakwigendera babanye ariko bikaza kutagenda neza mu mubano wabo.
Wowe nikihe kintu kidasanzwe uzi cyakorewe umu ex wawe cq undi? Tubwire muri comment!




